Rutsiro: Polisi yataye muri yombi umumotari n’umugenzi wari ufite udupfunyika 2500 tw’urumogi

Ntambara Bosco n’umumotari witwa Makuba Jean de Dieu bombi batuye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bafatiwe mu karere ka Rutsiro tariki 31/05/2014 bazira udupfunyika 2500 tw’urumogi bari batwaye kuri moto.

Ntambara w’imyaka 36 y’amavuko avuga ko yari aruvanye mu karere ka Rubavu. Hafi y’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ngo ni ho yahuriye n’umugore wari urufite arumuzaniye. Ngo yagombaga kurugeza i Karongi, ariko rugomba gukomeza rukazagera i Kigali.

Ntambara wafatanywe urwo rumogi avuga ko umusore witwa Kazungu ukorera i Nyabugogo ari we wazaga kurufata i Karongi na we akarujyana kurucururiza i Kigali.

Ntambara yaruranguraga ku mafaranga 50, akarugurisha n’uwo musore ku mafaranga 100 agapfunyika kamwe kamwe. Ngo yari amaze igihe gito kitageze ku kwezi atangiye gucuruza urumogi. Iyo yajyaga kururangura i Rubavu ngo yagendaga n’imodoka zitwara abagenzi, mu kugaruka arufite agatega moto kuko ari yo yihuta kandi inyura mu nzira zitandukanye.

Ntambara Bosco avuga ko yatangiye kurucuruza azi ko ari bibi kandi ko bitemewe, gusa ngo yabitewe n’uko hari umuntu wari wamubwiye ko urumogi rubamo amafaranga, kandi ko ngo agitangira yarucuruje inshuro imwe abonamo ibihumbi 300.

Ntambara yavanaga urumogi i Rubavu akarugeza i Karongi, rukajya gucururizwa i Kigali.
Ntambara yavanaga urumogi i Rubavu akarugeza i Karongi, rukajya gucururizwa i Kigali.

Ngo yarucuruje kubera ubukene n’imibereho mibi yari afite, akaba yateganyaga kurucuruza nko mu kwezi kumwe gusa ubundi agahita abireka.

Uwo mumotari witwa Makuba Jean de Dieu w’imyaka 25 y’amavuko we avuga ko yavanye umugenzi i Karongi amuzanye mu karere ka Rutsiro, ageze ahitwa mu Gisiza ahasanga uwo mugabo, barabanza bicara mu kabari barasangira, noneho uwo mumotari yemera kumutwara akamugeza i Karongi.

Bakiri mu muhanda uva i Rutsiro werekeza i Karongi, abapolisi bakoreraga mu muhanda babahagaritse, mu gihe barimo kugenzura ibiri mu gikapu cy’uwo mugabo, agerageza kwiruka, ariko bamufata ataragera kure.

Uwo mumotari avuga ko atari azi niba uwo mugabo asanzwe acuruza urumogi, gusa akemera ikosa ry’uko atigeze amubaza ibintu biri mu gikapu yari ahetse.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka