Rutsiro: Polisi yafatiye mu ngo z’abaturage amabuye y’agaciro arenga ibiro 370

Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Kagano mu midugudu ya Kazizi na Gakeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yari isanganwe amakuru ko hari abantu bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta nyuma bakazajya kuyagurisha, byose bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

CIP Karekezi yavuze ko mu ngo 4 z’abaturage hafatiwe ibiro 377 by’amabuye ya koluta harimo ayabaga yaramaze gutunganywa hasigaye kujya kuyagurisha ndetse n’andi akivanze n’itaka ataratunganywa.

Yagize ati “Mu rugo rwa Rukara Theogene hafatiwe ibiro 69 by’amabuye atunganyije ndetse n’ibiro 40 bitaratunganywa, kwa Ndayizera hafatiwe ibiro 57 bitunganyijwe n’ibiro 71 bitaratunganywa, mu rugo rwa Baziramwabo Appolinaire twahasanze ibiro 69 atunganyije n’ibiro 4 bidatunganyije ni mu gihe kwa Rurihose Vincent hafatiwe ibiro 61 by’amabuye atunganyijwe na 6 bidatunganyijwe. Gusa aba bose ntabwo twabasanze mu ngo zabo baracyarimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze.”

CIP Karekezi avuga ko ariya mabuye acukurwa mu birombe by’amabuye y’agaciro byahagaritswe biherereye hafi y’ishyamba rya Mukura. Akomeza avuga ko muri icyo gikorwa cya Polisi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze hafashwe uwitwa Hakizimana Gervais usanzwe agura ariya mabuye ku bacukuzi mu gihe nyamara na we nta byangombwa afite byo kugura ariya mabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabasabye kubyirinda kubera ingaruka zitandukanye bazajya bahuriramo na byo.

Ati “Buriya bucukuzi ndetse n’abucuruzi ntabwo byemewe kandi amategeko y’u Rwanda arabihanira. Abajya gucukura rwihishwa bakunze kuhaburira ubuzima bagwiriwe n’ibirombe, bangiza ibidukikije, ikindi kandi baba batesha agaciro isoko ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.”

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Hakizimana Gervais wafashwe akurikiranyweho kugura ariya mabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gihango kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe hakirimo gushakishwa bariya bantu 4 bacukura ariya mabuye.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka