Rutsiro : Nyuma yo gukaza umutekano wa nijoro, abajura bize amayeri yo kwiba ku manywa

Kuva ubwo mu karere ka Rutsiro bafatiye ingamba zo kubumbatira umutekano no gukaza amarondo bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, abajura bari bamenyereye kwiba mu masaha ya nijoro hamwe na hamwe mu karere ka Rutsiro ubu badukanye uburyo bwo ku manywa kuko kwiba nijoro bitakiborohera.

Hamwe mu higanje ubujura bukorwa ku manywa ni mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango aho mu minsi itatu ishize kandi ikurikiranye hagaragaye ubujura ku manywa y’ihangu, kandi bamwe muri bo bakaba baraburiwe irengero n’ubwo bamwe bamaze gufatwa.

Abaherutse gufatwa ni abasore batatu bitwa Muragijimana Samuel w’imyaka 19 y’amavuko, Muragijimana Etienne w’imyaka 17 na Patrick w’imyaka 19 batoboye inzu y’uwitwa Uwihoreye Gabriel hagati ya saa moya na saa tanu z’amanywa kuwa 20/03/2014 bakuramo televiziyo, lecteur, ibyuma by’umuziki, umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo.

Abajura bibye Uwihoreye bapfumuye urukuta rw'umusarani, binjira mu gikoni, baca idirishya bagera mu nzu nini.
Abajura bibye Uwihoreye bapfumuye urukuta rw’umusarani, binjira mu gikoni, baca idirishya bagera mu nzu nini.

Ubu bari gukurikiranywa na polisi y’u Rwanda, ngo byagaragaye ko Muragijimana Etienne yabisubiriye nyuma y’igihe gito yari amaze avuye kugororerwa Iwawa.

Undi musore w’imyaka 15 y’amavuko yafatanywe umufuka w’impungure z’ibigori yari amaze kwiba mu nzu iherereye mu mudugudu wa Mukebera muri ako kagari ka Congo Nil mu ma saa mbiri za mu gitondo tariki 24/03/2014, na we atabwa muri yombi izo mpungure atarazigurisha.

Abo basore ngo nta kandi kazi bagira, bakaba ngo ari abantu bakunze kugaragara bazerera gusa, bakaba bakekwaho kunywa urumogi no gukina urusimbi. Abo bajura ntabwo batwara ibyo mu nzu gusa, ngo basigaye banajya mu masambu n’ibyo basanze mu gasozi barabitwara.

Ntahobavukira Samuel w’imyaka 32 y’amavuko yashyikirijwe polisi nyuma yo gufatanwa ihene y’uwitwa Nibogore Laburenti yari yibye ayisanze aho iziritse kuwa 23/03/2014. Iyo hene ngo yabanje kuyica, ayishyira mu mufuka kugira ngo abone uko ayikorera.

Iyi televiziyo na lecteur byari byamaze kugenda ku bw'amahirwe ababyibye bafatwa mu gihe barimo babishakira umukiriya.
Iyi televiziyo na lecteur byari byamaze kugenda ku bw’amahirwe ababyibye bafatwa mu gihe barimo babishakira umukiriya.

Ubujura bumaze iminsi bwibasira n’abakozi b’akarere ka Rutsiro, ahibwe moto ebyiri ku manywa y’ihangu zivanywe aho ziparitse ku karere zikaburirwa irengero, mu gihe izindi eshatu na zo bagerageje kuziba, imwe irabananira kuko yari iziritse, izindi ebyiri zirafatwa ariko aba bene Ngango bari bamaze kuzijyana.

Bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today bavuze ko bifuza ko urubyiruko rutagira akazi barufata bakarujyana mu bigo ngororamuco, rugahabwa uburere n’ubumenyi bwo kwikorera ibyaruteza imbere aho guhora ruzerera mu ngo z’abaturage.

Ngo hari n’abiyoborenya bakiyita ko bakora akazi ko gutwaza abantu imizigo no gupakurura imodoka, nyamara atari byo, ahubwo ngo bagacunga aho bageze batwaye imizigo bakahamenya bakazahiba.

Uwafatanywe ibi bigori arakekwaho kuba ari we waherukaga no kwiba ibiro 35 by'ibishyimbo muri urwo rugo.
Uwafatanywe ibi bigori arakekwaho kuba ari we waherukaga no kwiba ibiro 35 by’ibishyimbo muri urwo rugo.

Abaturage bifuza ko abakora ako kazi bamenyekana bakagira n’ishyirahamwe bakoreramo mu rwego rwo kubatandukanya n’ababihishamo babyiyitirira nyamara ari abajura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango, Mugiraneza Naason, avuga ko bakomeje gusaba abaturage ko buri muntu wese aba ijisho rya mugenzi we, bityo mu gihe babonye umuntu anyuze ahantu batamuzi cyangwa se afite ibintu bishidikanywaho bakagomba kumubaza uwo ari we, yaramuka yanze kwisobanura bakitabaza ubuyobozi.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka