Rutsiro: Nyuma y’amezi ane Inkuba yongeye guhitana umuntu
Uwiringiyimana Divine w’imyaka wabarizwaga mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ahita apfa.
Iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 2/6/2015, yabaye nyuma y’amezi ane inkuba idahitana umuntu muri aka karere gakunda kwibasirwa n’inkuba.
Inkuba yamukubise ubwo yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba, imvura ivanze n’umuyaga mwinshi ikamusangayo inkuba imukubitira aho ahita apfa.
Amakuru yemejwe n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu kagari ka Bumba uyu mwana yabarizwagamo Mukeshimana prosper, wagize ati” Ahagana mu masa kumi n’imwe n’igice hafi sa kumi n’ebyiri uwo mwana yakubiswe n’inkuba ubwo yari yagiye gutashya mu ishyamba ubu n’umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro”
Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda kugirango abaganga bemeze neza icyamwishe.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|