Rutsiro: Moto yari yibwe umugenzuzi w’imari yabonetse n’uwayibye arafatwa

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage babashije kugaruza moto y’umugenzuzi w’imari w’akarere ka Rutsiro yari yibwe mu ijoro rishyira tariki 06/12/2013 ndetse n’uwayibye witwa Munyeshyaka Claude w’imyaka 19 y’amavuko atabwa muri yombi.

Nyiri iyo moto witwa Jean Damascene Bizimungu avuga ko moto bayibye bayikuye mu rugo. Ngo yabyutse mu ma saa munani z’ijoro, asanga moto yari iparitse hanze mu gikari imbere mu gipangu ntayigihari, kandi bari baryamye mu ma saa yine z’ijoro moto ihari.

Amaze kuyibura yahise abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zimufashe gushakisha aho yaba yarengeye, nyuma yaho baza kubona amakuru ko hari moto yafatiwe i Rubengera mu karere ka Karongi ikaba yagejejwe mu maboko ya polisi, bamubaza ibimenyetso byayo, abibabwiye basanga ni yo.

Umusore witwa Munyeshyaka Claude bayifatanye na we ngo yasanze amuzi, akaba mbere yarabaga iwe amukorera mu gihe kigera ku kwezi ari umuzamu, abifatanya no kwahira ubwatsi bw’amatungo. Icyakora ubu ngo hari hashize nk’amezi abiri yarahavuye.

Kugira ngo moto ayitware, ngo yuriye hejuru ku gipangu arasimbuka agwamo imbere. Ba nyiri urugo ngo ntabwo bazi aho yakuye imfunguzo yifashishije afungura urugi rwo hanze ku gipangu. Amaze gufungura igipangu, moto yayisohoyemo, ariko kuyatsa biramunanira, ayigendaho nk’utwaye igare.

Mbere yo kuyiba ngo yabanje kumara icyumweru cyose arimo kuyishakira isoko. Ubwo yari mu nzira avuye kuyiba, hari aho yageze hazamuka cyane kuyisunika biramunanira, ayihisha mu ishyamba, ajya kubwira uwagombaga kuyimugurira witwa Gedeon w’i Rubengera usanzwe ukora moto ko yayizanye. Ngo baramanukanye bagera aho yari yayihishe arayatsa barayizamukana.

Bahise batangira kumvikana igiciro, uwo wayibye bakamuha ibihumbi 900 ariko we akababwira ko ashaka miliyoni. Icyakora uwashakaga kuyigura ngo yabonye ukuntu ikiri nshya, yumva umutima uramukomanga ni ko guhita ahamagara polisi ikorera i Rubengera, barahagera bahita bafata iyo moto na wa musore wayibye bamuta muri yombi.

Moto yabonetse n'uwayibye arafatwa ku bufatanye bwa polisi n'abaturage.
Moto yabonetse n’uwayibye arafatwa ku bufatanye bwa polisi n’abaturage.

Uwashakaga kuyigura ngo ashobora kuba yarumvise ko hari moto yibwe iri gushakishwa, agahitamo kubivuga kugira ngo na we ataza gutabwa muri yombi.

Munyeshayaka wibye iyo moto arabyemera, akavuga ko yari ayijyanye kugira ngo azajye ayigishirizaho abashaka kumenya gutwara. Ngo yumvaga ko nibamufata azahita ayisubiza nyirayo.

Iyo moto yari iy’akazi ikaba yari yanditse kuri Bizimungu ku buryo yakoraga ayishyura kugira ngo narangiza kuyishyura azayegukane burundu.

Mbere uwo musore agikorera Bizimungu ngo yakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza ikaba ari na yo mpamvu uwamukoreshaga yari yaramwirukanye nyuma y’uko bari bamaranye igihe kigera ku kwezi, akaba yaremeye kumukoresha aje kwaka akazi avuga ko ari imfubyi idafite ababyeyi.

Uwo musore ngo yabwiye Bizimungu ko yari umunyeshuri, ariko ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ishuri ararireka bitewe no kubura ubushobozi, Bizimungu yemera kumuha akazi no kuba iwe mu rugo, amusezeranya ko niyitwara neza azamutangira n’amafaranga y’ishuri agakomeza akiga.

Icyakora ngo muri icyo gihe kigera ku kwezi yahamaze, yakunze kurangwa n’imyitwarire mibi harimo nko gutwara telefoni z’abandi bakozi b’abaturanyi bakaza kumuregera umukoresha we.

Bizimungu asanga kuba moto ye yabashije kuboneka nyamara yari yamaze kwibwa ari ikimenyetso kigaragaza ko polisi y’u Rwanda ikora akazi kayo neza, kuko muri ayo ma saa munani z’ijoro yabimenyesheje umuyobozi wa polisi, sitasiyo ya Gihango mu karere ka Rutsiro, na we agahita amusubiza ko ubu amaze guhanahana amakuru n’izindi nzego zishinzwe umutekano hirya no hino ku kugira ngo batangatange mu nzira zose zishoboka.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka