Rutsiro: Komite z’abashumba zaciye urugomo muri Gishwati
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko aho hashyiriweho komite z’abashumba baragira mu ishyamba rya Gishwati nta rugomo ruherutse kuhagaragara.
Izi komite z’abashumba zigiye kumara hafi amezi 3 zishyizweho zagiyeho mu gihe byagaragaraga ko abantu bakundaga gutegwa n’abo bashumba bakamburwa ndetse bakanakubitwa, ariko ngo zomaze gutanga umusaruro nk’uko Gaspard Byukusenge, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro abitangaza.
Yagize ati “twasanze mu ishyamba rya Gishwati harakorerwaga urugomo kandi rugakorwa na bamwe mu bashumba dusanga dukwiye kubaba hafi, nibwo twashyize ho komite zabo mu rwego rwo guhita iyo komite itanga amakuru ku buryo bwihuse”.

Umuyobozi w’akarere kandi yanakomeje atangaza ko naba nyir’inka bakanguriwe kwirukana abashumba bagira urugomo kandi bakababa hafi kugira ngo badaterera iyo.
Byukusenge atangaza ko akarere kishimira ko nta rugomo ruherutse muri iryo shyamba ndetse yongera gusaba abo bashumba kutongera kugira uwo bahutaza.

Abashumba bagiye bagaragaza urugomo nk’urwo bakunze kujya batabwa muri yombi ariko ngo uwo ubuyobozi bwasanze atari wo wagombye kuba umuti, ahubwo ko umuti ari ukubegera bakabigisha bityo bagacika kuri uwo muco wo gukorera urugomo abagenzi.
Iri shyamba rya Gishwati ryakunze gukorerwamo urugomo rikora ku Mirenge ya Kigeyo, Nyabirasi ndetse n’igice gito cy’Umurenge wa Ruhango.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|