Rutsiro: Inkuba yishe umuntu umwe abandi batatu barakomereka

Anastase Kanyanzira w’imyaka 62 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kimpongo mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yitabye Imana akubiswe n’inkuba tariki 14/02/2014, abandi batatu barakomereka.

Iyo nkuba yakubise Kanyanzira mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, nk’uko umukuru w’umudugudu wa Kimpongo, Mbonigaba Anastase yabisobanuye.

Imvura ngo yari irimo kugwa imaze guhita, mu rugo kwa Kanyanzira haza umuntu wari uje kurahura asanga Kanyanzira yanyagiriwe hanze yumanye n’indobo yari aje gutegesha amazi y’imvura yamanukaga hejuru y’inzu.

Urukuta rw’inzu ya Kanyanzira na rwo rwahise rusaduka. Iyo nkuba yamutwitse ku maguru, inkweto yari yambaye na zo zirashwanyagurika.

Kanyanzira yashyinguwe bukeye bwaho ku wa gatandatu tariki 15/02/2014, akaba asize abagore babiri n’abana cumi na babiri. Ku mugore mukuru yahabyaye abana umunani , naho ku mugore muto ho ahabyara abana bane.

Muri uwo mugoroba inkuba yakubise n’abandi bantu batatu bo mu mudugudu wa Kanama mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira, barimo abana babiri bari bavuye ku ishuri ku kigo cy’amashuri abanza cya Bwiza, hamwe n’undi mugabo umwe uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Umukuru w’umudugudu wa Kanama, Biyatsurukundo Thomas, yavuze ko abo bana imvura yabafatiye mu nzira ubwo barimo bava ku ishuri, bugama ahantu ku rugo rw’umuturage, ari na ho inkuba yabakubitiye hamwe n’undi mugabo na we wari uhugamye.

Umwe muri abo bana inkuba yamutwitse mu mugongo, undi imutwika ku kuguru no ku kuboko, mu gihe uwo mugabo na we yamutwitse ku kuguru.

Hafi y’aho inkuba yakubitiye abo bantu batatu, yahakubitiye n’igiti cyari ku muhanda kirashwanyagurika. Muri uwo mugoroba inkuba yakubise n’inka y’umuturage wo mu murenge wa Rusebeya ihita ipfa.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka