Rutsiro: Inkuba yamukubise ari gusakara inzu

Umusore witwa Ndarwubatse Jean Bosco wo mu murenge wa Murunda ho mu karere ka Rutsiro yishwe n’inkuba, tariki 17/12/2011, ubwo yasakaraga inzu yendaga kwimukiramo mu murenge wa Ruhango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwiteguye kugira icyo bufasha umuryango w’uyu musore kuko bigaragara ko atari yishoboye.

Ndarwubatse Jean Bosco wari ufite imyaka 23 y’amavuko; ni mwene Mugemangoga Porotazi na Nyirandihoreye Alivera.

Mu karere ka Rutsiro hamaze igihe havugwa imvu nyinshi zituruka ku guhitanwa n’imigezi ndetse n’inkangu bitewe n’imvura nyinshi imaze igihe igwa muri aka karere.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka