Rutsiro : Inkuba yakubise abantu umunani ku bw’amahirwe bararusimbuka

Abantu umunani bo mu mudugudu wa Kaganzo akagari ka Remera mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba tariki 16/11/2013, icyakora nta n’umwe muri bo witabye Imana, usibye umuntu umwe yatwitse ku kuboko.

Umunyamabanga nshingwaikorwa w’umurenge wa Boneza, Rutayisire Deogratias, yabwiye Kigali Today ko iyo nkuba yabakubise hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa, ubwo bari bugamye imvura ahantu mu nzu imwe iherereye mu isantere ya Nyakabanda mu kagari ka Remera.

Umurenge wa Boneza ukunze kwibasirwa n’ibiza by’inkuba kuko mu mwaka ushize wa 2012 mu kwezi kwa cumi, inkuba yakubise abantu batanu bo muri ako kagari ka Remera, harimo umwe wari utwite inda nkuru, bose bahita bitaba Imana.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 09/11/2013 na bwo, inkuba yakubise abantu 11 bo mu kigo cya Iwawa giherereye mu kagari ka Remera, umwana umwe ukomoka mu karere ka Rulindo ahasiga ubuzima.

Inkuba na none yaherukaga gukubita abantu cumi n’umwe ubwo bari mu nama ku kirwa cya Bugarura giherereye mu kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro tariki 14/11/2013 ku bw’amahirwe ntihagira uwitaba Imana, usibye umunani muri bo bahungabanye.

Kimwe mu bishobora kugabanya ubukana bw’izi nkuba ni ishyirwaho ry’imirindankuba, gusa haboneka imbogamizi z’uko abaturage bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwigurira umurindankuba.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka