Rutsiro: Inkuba yakubise abantu 4 umwe ahita yitaba Imana abandi bararokoka

Umwana w’imyaka 4 yitabye Imana abandi bantu batatu bajyanwa mu bitaro nyuma y’inkuba yakubise mu mudugudu wa murambi mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro tariki 16/12/2014.

Aba bantu bakubiswe n’inkuba ahagana mu masa kumi n’imwe z’umugoroba bahita bajyanwa kwa Muganga ariko bagerayo umwana w’imyaka 4 witwa Ndayishimiye Albert yashizemo umwuka abandi baje kuzanzamuka muri iki gitondo cyo kuwa gatatu tariki ya 17/12/2014.

Aya makuru yemezwa n’umuyobozi w’umurenge wa Gihango aho yabwiye Kigali Today ati “inkuba yakubise abantu bane nibyo batatu uyu munsi bahembutse ariko umwana we yageze mu bitaro yashizemo umwuka n’ubu twamushyinguye uyu munsi”.

Uretse kuba inkuba yakubise abo bantu yanakubise amatungo kuko hari n’aho yakubise ingurube eshanu mu kagali ka Gisiza mu murenge Wa Musasa muri aka karere ka Rutsiro.

Muri uyu mwaka wa 2014 tugiye gusoza abantu bamaze guhitanwa n’inkuba mu karere ka Rutsiro barabarirwa hagati ya 25 na 30 iki kikaba ari ikibazo kibangamiye abaturage.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka