Rutsiro: Inkuba yahitanye umuntu

Inkuba yahitanye umugabo witwa Nzarinyurahe Etienne w’imyaka 38 wari utuye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro.

Iyi nkuba yamukubise mu mvura yaguye kuwa gatandatu tariki ya 17/01/2015 ahagana mu masaha ya saa tatu z’ijoro ahita yitaba Imana.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Gihango nyakwigendera yari atuyemo, Niyodusenga Jules, wabwiye Kigali Today ko ari impamo muri aya magambo: “Kuri icyi cyumweru twamenye ko umugabo w’imyaka 38 yahitanywe n’inkuba ubwo imvura yagwaga bakaba bamujyanye kwa Muganga akagerayo yapfuye”.

Umurambo we wahise ujyanywa ku bitaro bya Murunda biri mu Karere ka Rutsiro kugira ngo abaganga bemeze neza icyamwishe abone gushyingurwa n’umuryango we.

Uyu mugabo abaye uwa mbere uhitanywe n’inkuba muri uyu mwaka wa 2015 mu gihe mu mwaka ushize wa 2014 inkuba yishe abantu basaga 30.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka