Rutsiro: Inka eshatu zimaze kwibwa mu mudugudu umwe mu gihe kitarenze ukwezi

Mu mudugudu wa Telimbere mu kagari ka Mataba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro haravugwa ubujura bw’amatungo bumaze iminsi bwibasira abahatuye, ku buryo ngo muri uku kwezi kwa kabiri abajura bamaze kuhiba inka eshatu mu ngo zitandukanye.

Inka baheruka kwiba ni iy’umuturage witwa Ndahayo Vedaste, abajura bakaba barayitwaye mu ijoro rishyira kuwa gatatu tariki 20/02/2013.

Ndahayo ngo yari azifite ari inka eshatu, imwe y’ijigija, inyana hamwe n’ikimasa. Kuwa kabiri ngo yiriwe azigaburira kugeza ku mugoroba ndetse no mu ijoro ngo yarabyutse ajya kureba ku kiraro asanga zose uko ari eshatu zirimo.

Ikiraro inka ya Ndahayo yabagamo cyasigayemo ubusa.
Ikiraro inka ya Ndahayo yabagamo cyasigayemo ubusa.

Ikiraro cy’inka ze kiba hirya gato y’urugo ku buryo ngo nta n’umuzamu wahabaga wo kuzirarira, ariko ngo mu ijoro yari asanzwe abyuka akajya kuzisura.

Mu gitondo saa kumi n’imwe ngo yasubiye ku kiraro kuzireba asanga ya nyana nta yirimo.

Ni inyana yari igeze igihe cyo kwima ku buryo Ndahayo avuga ko iyo aramuka ayijyanye ku isoko yari kuyigura n’uwari kwemera kumuha nibura amafaranga ibihumbi 200.

Ndahayo avuga ko kuba bamwibye atari uburangare bwe kuko yiyumvishaga ko nta kibazo cy’umutekano gihari. Yongeraho ko usibye ko izo nka zabaga kugasozi, iyo abajura biyemeje kwiba umuntu, ngo no mu rugo bashobora kuzihasanga bakazitwara.

Abaturanyi ba Ndahayo babyutse bamufasha gushakisha aho inka ye yarengeye.
Abaturanyi ba Ndahayo babyutse bamufasha gushakisha aho inka ye yarengeye.

Mu mwaka ushize wa 2012, abajura na bwo ngo baje mu rugo bamwiba intama eshatu. Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2013 na bwo abajura bari baje mu rugo avukamo biba inyana bari bararagijwe n’undi muntu.

Mu gitondo amaze kubona ko inka ye bayitwaye, Ndahayo yahamagaye abaturanyi be bamufasha gushakisha, bagenda bakurikiye aho yakandagiye ariko bageze imbere mu ishyamba bayoberwa aho yarengeye.

Icyo kibazo cye ngo yakigejeje ku mukuru w’umudugudu atuyemo, hanyuma na we akora raporo ayigeza ku nzego zimukuriye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba, Yadufashije Viateur avuga ko ikibazo cy’uwo muturage yakimenye ku buryo na we ubwe yafatanyije na bo kuyishakisha.

Iyo nka ibaye iya gatatu yibwe muri uku kwezi kumwe kandi mu mudugudu umwe wa Telimbere. Abandi bibwe inka zabo ni umusaza witwa Nyakarashi ndetse n’undi muturage witwa Ndagijimana Jean Marie Vianney.

Zimwe mu ngamba ubuyobozi bw’akagari ka Mataba bwafashe zirimo gusaka mu mazu atabamo abantu ndetse no mu mashyamba kuko ari hamwe mu hajya hatahurwa zimwe mu nka abajura baba bibye.

Ubusanzwe abaturage baraza inka zabo ku gasozi kuko ngo baba bizeye umutekano wazo.
Ubusanzwe abaturage baraza inka zabo ku gasozi kuko ngo baba bizeye umutekano wazo.

Abaturage ariko bavuga ko gushakira inka zibwe aho honyine bidahagije kuko ngo hari n’abaziba bakazihisha mu mazu yabo. Basaba ubuyobozi ko bwabemerera bagasaka mu mazu y’abaturage bacyekwaho ubwo bujura, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba yavuze ko bo ubwabo nk’akagari bitaborohera gufata icyo cyemezo kuko bisaba ko bagomba kuba bafite icyemezo cya polisi.

Ubuyobozi bw’akagari bufatanyije n’abaturage ngo bwiyemeje kongera ingufu mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo. Mu gihe abaturage baraye irondo, ngo basanze atari byiza ko barara bicaye ahantu hamwe, ahubwo ngo bagerageza kuzenguruka mu bice bitandukanye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi se inka ko zaherukaga kwibwa gutyo kubwa Karangwa ubwo yajyaga abeshya ngo ni abacengezi kandi iriwe ubwe n’abo bari bafatanyije, ubu noneho bigenze bite? Mucunge neza ibyavuzwe ko izo nka n’izo mu Gishwati zajyaga zibwa n’abasirikari bakazitwara mu gikuyu cya Kayonga mu mutara bitaba byongeye!

Rujukundi yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka