Rutsiro: Imvura irimo urubura yangije amazu n’imyaka
Imvura yaguye ejo ku wa gatatu tariki 17 Ukwakira 2018 mu karere ka Rutsiro hagati ya saa saba n’igice na saa kumi z’igicamunsi, yangije ibintu bitandukanye muri ako karere nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabitangarije Kigali Today.

Mu byangiritse harimo amazu 22 y’abaturage yo mu mirenge ya Mushubati, Gihango, Boneza, Musasa na Mushonyi. Hari kandi umuturage umwe wo mu Murenge wa Mushonyi watwawe n’umugezi arapfa.
Iyo mvura hari n’ikigo cy’amashuri cya Busanza cyo mu Murenge wa Boneza gifite ibyumba bitandatu ibisenge byabyo byagurutse. Kuri icyo kigo hari abanyeshuri bahungabanye, umwe aranakomereka ajyanwa mu bitaro.
Muri uwo murenge wa Boneza hari n’umuturage wakubiswe n’inkuba ntiyapfa ajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence yavuze ko muri iyo mirenge itandatu yegereye ikiyaga cya Kivu hangiritse n’imyaka yiganjemo ibishyimbo n’ibigori.
Kugeza ku mugoroba wo ku wa gatatu hari hamaze kumenyekana imibare y’agateganyo y’ibishyimbo byangiritse bihinze kuri Hegitari 63 n’ibigori bihinze ku buso busaga gato hegitari ijana.

Akarere ka Rutsiro karavuga ko kabaye gacumbikishirije mu baturanyi abasenyewe kakaba gateganya no gukorana na Minisiteri zirimo ishinzwe ubuhinzi, Minagri ndetse n’ifite imicungire y’ibiza mu nshingano ari yo Midimar kugira ngo zibe zagoboka abaturage zibashakira imbuto n’ibindi bikoresho by’ibanze bakenera mu buzima.
Ibiza bikomeye mu karere ka Rutsiro byaherukaga mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu ariko icyo gihe ngo yari imvura nyinshi itarimo urubura nk’urwaguye kuri iyi nshuro.



Ohereza igitekerezo
|