Rutsiro: Impanuka y’ubwato yahitanye umuntu mu kiyaga cya Kivu

Umugore witwa Julienne Nyiranteziryayo yitabye Imana taliki 09 Mata 2012 aguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera mu karere ka Rutsiro.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa mbili za mu gitondo mu kiyaga cya Kivu ahitwa ku Iriba. Yabaye ubwo ubwato bw’ibiti butari ubwa moteri, bwarohamaga, Nyiranteziryayo ahita yitaba Imana; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Remera, Ntirenganya Yohani yabitangaje.

Ubu bwato bwari butwawe n’uwitwa Elias ndetse na Ntahomvukiye Yohani, bwerekezaga mu murenge wa Musasa uhana imbibe n’uyu murenge wa Boneza.

Nyuma yo kumenya iby’iyi mpanuka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Déo Rutayisire, yagiranye inama y’igitaraganya yamuhuje n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Rutayisire yasabye abaturage kwirinda amato y’ibiti adakoreshwa na moteri kuko atemerewe gukoreshwa mu kiyaga cya Kivu, kuko abangamiye umutekano w’abantu n’ibintu.

Julienne Nyiranteziryayo witabye Imana, yari afite imyaka 33 y’amavuka, akaba yari mwene Ndereyehe na Nikobahoze, yari yarashakanye na Nzabamwita Elias, akaba asize abana bane babyaranye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka