Rutsiro: Igisenge cy’inzu imwe cyagurutse, amategura y’izindi nzu umunani arangirika
Umuyaga uvanze n’imvura yaguye tariki 25/01/2013 byagurukanye igisenge cy’inzu imwe y’amabati, izindi nzu umunani zisakaje amategura zirasakambuka mu mudugudu wa Muhora, akagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.
Inzu ifite igisenge cyagurutse ni iy’uwitwa Mukankusi Veronese akaba yayibanagamo n’abana be babiri. Yayubakiwe n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) ikaba ari inshuro ya kabiri iguruka kuko ubwa mbere igisenge cyayo cyagurutse ataratangira kuyibamo.
Mukankusi avuga ko kuwa gatanu tariki 25/01/2013 mu ma saa kumi z’umugoroba yari mu rugo n’abana be babiri, haduka umuyaga mwinshi uvanze n’imvura bajya mu nzu barakinga, hanyuma mu kanya gato babona basigaye mu nzu irangaye hejuru kuko igisenge cyose cyahise kiguruka.

Nta byinshi byangirikiyemo kuko nta byinshi yari afitemo. Inkwavu eshatu zarimo na zo ngo n’ubwo zanyagiriwe muri iyo nzu, ngo zabashije kugeza mu gitondo zikiri nzima. Mukankusi yabaye acumbitse mu gikoni kuko cyo cyabashije gusigara.
Yifuza ko bamusakarira bakoresheje amategura kuko hari umuturanyi we wari ufite inzu yubakiwe na FARG na we igisenge cyayo kikaba ngo cyarajyaga kiguruka ariko kuri ubu ngo ntikikiguruka kubera ko bamusakarije amategura.
Usibye uwo muturage ufite inzu yari isakaje amabati yagurutse, hari abandi na bo inzu zabo z’amategura zangiritse. Mukundufite Colette yasakaje amategura ariko yari yahanutse ashirira hasi. Avuga ko nta bushobozi afite bwo kubona amategura yo gusubizaho kuko ari ubwa gatatu umuyaga umusenyera.

Umukecuru witwa Kabanyana Liberata wibana na we avuga ko inzu ye y’amategura yasakambutse ku buryo n’aho aryama hari kuva. Kwisakarira ngo ntiyabishobora akaba yari ategereje ko abona umusakarira.
Umudugudu wa Muhora utuyemo abaturage batandukanye harimo abubakiwe na FARG ndetse n’abimutse bavuye ahantu habi bari batuye mu gikombe no mu bishanga bakaza gutura ku mudugudu.
Aho batuye ni ahantu hejuru ku musozi hirengeye ku buryo bakunze kwibasirwa n’umuyaga ukomeye dore ko hari abavuga ko umuyaga umaze kubasenyera inshuro eshatu.

Ubusanzwe ngo uwo muyaga bamenyereye ko uza inshuro imwe mu mwaka, buri gihe mbere y’uko imvura nyinshi ijya kugwa ariko ubu ngo usigaye ubaho kenshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi, Aloys Nahimana, yavuze ko ibyo bibazo bikimara kuba ntacyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwashoboye guhita bubikoraho kuko hari mu mpera z’icyumweru abenshi bakaba bari bavuye mu kazi, bakaba ngo bateganya guterana kuri uyu wa mbere kugira ngo barebe icyakorwa.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|