Rutsiro: Ibendera ryari ryibwe ku kagari ryabonetse nyuma y’iminsi itatu
Ibendera ryo ku biro by’akagari ka Tangabo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro ryabuze mu ijoro rishyira tariki 07/01/2014, ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bakomeza kurishakisha riza kuboneka tariki 09/01/2014, ritoraguwe mu muferege.
Kuri ibyo biro by’akagari, hari abanyerondo bagombaga kuharara nk’uko bisanzwe, bamwe muri bo ndetse barahagera, ariko bigeze mu ma saa yine z’ijoro, bata akazi baritahira bajya kuryama, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurege wa Manihira, Nganizi Faustin yabisobanuye.
Umwe muri abo banyerondo yagarutse ku kagari mu ma saa munani, asanga ibendera nta rihari. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko muri iryo joro saa munani akimara kubimenya na we yahise agerayo, asanga koko ibendera nta rihari.
Abayobozi bafatanyije n’abaturage bahise batangira gushakisha mu ngo ziri hafi y’akagari bageza mu gitondo batararibona.
Abaturage bo muri ako kagari ka Tangabo bahise bahurizwa hamwe mu rwego rwo gukomeza gushakisha amakuru, hanyuma bamwe mu bakekwaga boherezwa kuri polisi kugira ngo ikomeze ibakoreho iperereza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Tangabo ndetse n’umukuru w’umudugudu wa Kanama ako kagari kubatsemo na bo barafashwe barafungwa mu rwego rw’iperereza.
Iryo bendera ryakomeje gushakishirizwa mu ngo z’abaturage no mu gasozi, ariko bakomeza kuribura. Ku wa kane tariki 09/01/2014 mu ma saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ni bwo ibendera ryabonetse mu muferege (rigole) iruhande rw’umuhanda nko muri metero 150 uvuye ku biro by’akagari ryibweho.
Ni ubwa kabiri ibendera ryibwa kuri ako kagari ka Tangabo, kuko ryaherukaga kwibwa mu mwaka wa 2010 na bwo riboneka nyuma y’iminsi itatu.
Abaturage bavuga ko ayo mabendera yibwa n’abantu baba batarebana neza hagati yabo n’abandi baturage, cyangwa se n’abayobozi. Muri ako gace ngo haba n’insoresore zizwi ku izina ry’ « Ibihazi », bamwe muri bo bakaba bari mu bakekwa kuko bakunze kutarebana neza n’abayobozi bitewe n’imyitwarire yabo irimo kunywa ibiyobyabwenge n’urugomo. Ngo bashobora kwiba ibendera kugira ngo na bo bihimure ku bayobozi b’akagari n’umudugudu.
Umuyobozi w’umurenge we avuga ko imiyitwarire nk’iyo ituma umuntu atekereza kwiba ibendera ry’igihugu ari ubujiji kubera ko nta muntu ukwiye gushaka kwihimura ku muyobozi ngo ajye gukinisha kwiba ibendera ry’igihugu.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamara abantu bakurikirane murai akak kagali kuko nubwa kabiri iribendera ryibwa .hakwiye kumenyekana abantu bihishe inyuma yibi bikorwa kuko nibikomeza gutyo nabaturage bazaza bajye babajyana .ubuyobozi bukwiye gufata ingamba kwizi nsoresore zirirwa zubitseinda mucenter ya Manihira kuko nizo nyirabayazana.