Rutsiro: Biyemeje gukaza amarondo muri iki gihe cy’iminsi mikuru

Inama y’umutekano yaguye yahuje inzego zitandukanye mu karere ka Rutsiro tariki 23/12/2014 yaganiriye ku kibazo cy’uburyo bwo gukaza umutekano muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’ubunani hakaba hafashwe ingamba zo gukaza amarondo.

Byukusenge Gaspard Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wari uyoboye iyi nama yatangaje ko umutekano mu karere wifashe neza ariko avuga ko batagomba kwirara cyane cyane muri iyi minsi mikuru kuko ngo hari abantu bashobora guhungabanya umutekano w’Abanyarutsiro bitwaje iyi minsi mikuru.

Umuyobozi w’akarere yasabye ko mu mirenge yose uko ari 13 igomba gukaza amarondo aho yavuze ko nibura buri mudugudu wakora amarondo hakajya hatangwa n’amazina y’abakoze irondo muri iryo joro.

Abitabiriye Inama y'umutekano yaguye biyemeje kubungabunga umutekano muri iyi minsi mikuru.
Abitabiriye Inama y’umutekano yaguye biyemeje kubungabunga umutekano muri iyi minsi mikuru.

CIP Rutagambwa Ildephonse ukuriye Polisi mu karere ka Rutsiro yijeje abari muri iyi nama ko ku ruhande rwa Polisi ingamba zo gucunga umutekano muri iyi minsi mikuru zafashwe kandi ko yizeye ko bizagenda neza.

Coloneli Alex Ngoga Kayumba Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Rutsiro, Karongi na Ngororero yavuze ko abayobozi bahemberwa imirimo bakorera abaturage ko nta mpamvu uwo muyobozi atagomba gutanga serivise nziza, yavuze ko abayobozi bagomba gufatikanya n’abaturage mu kubungabunga umutekano uhamye.

Coloneli Alex Ngoga Kayumba yagarutse ku ikibazo cy’imirenge ikora ku kiyaga cya Kivu ko hari abantu baza baturuka muri Kongo ntibavugwe akaba yagize ati ‘‘kuki abaturuka mu gihugu cya Kongo batavugwa kandi Kongo n’u Rwanda bizahora bihahirana ariko ikibazo ni ukutabagaragaza ngo bavugwe bamenyekane bityo n’abashatse guhungabanya umutekano w’u Rwanda bafatirwe ingamba bazwi”.

Coloneli Kayumba (ibumoso) ari kumwe n'umuyobozi w'akarere (hagati) yasabye ko abashyitsi bo muri Kongo bajya bamenyekana.
Coloneli Kayumba (ibumoso) ari kumwe n’umuyobozi w’akarere (hagati) yasabye ko abashyitsi bo muri Kongo bajya bamenyekana.

Ikindi Abanyarutsiro bibukijwe ni ukutitwaza iyi minsi mikuru basesagura utwabo cyangwa ngo barangwe n’ubusinzi kubera ibyishimo bityo bamwe bakaba banahaburira ubuzima kubera kunywa bakarenza urugero, kandi ngo abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge nabo bagiye guhagurukirwa.

N’ubwo Abanyarutsiro basabwe gukaza amarondo muri iyi minsi mikuru banibukijwe ko bidakwiye kuba mu gihe cy’iminsi mikuru gusa ahubwo ko bagomba kubigira umuco no mu yindi minsi isanzwe.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umutekano ni ngombwa mu buzima bw’abaturage cyane muri iyi minsi mikuru aho abashaka kuwuhungabanya baba bashaka uko baca mu rihumye abawucunga ariko kandi nta kibazo kuko turi maso

yoramu yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

bakaze amarondo ntihagire uzabahungabanyiriza umutekano akabirisha iyi minis mikuru nabi kandi ibi bikomeze maze amahoro akomeze ahinde

papaye yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka