Rutsiro : Biracyekwa ko yiyahuye kubera kwanga kugabana imitungo na bashiki be

Umurambo wa Bimenyimana Thomas wabonetse mu kiyaga cya Kivu tariki 19/12/2013 nyuma yo kugirana amakimbirane na nyina ndetse na bashiki be, bitewe n’uko ari we muhungu wenyine iwabo babyaye, akaba yashakaga kwisanzura no kwikubira imitungo y’umuryango wenyine.

Bimenyimana w’imyaka 42 y’amavuko, yari afite umugore n’abana barindwi, bakaba bari batuye mu mudugudu wa Kashishi mu kagari ka Rurara mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro.

Ku wa gatatu tariki 18/12/2013 yafatiwe mu cyuho yibye inkwi za nyina, ikibazo abaturage n’abayobozi mu mudugudu bakijyamo, Bimenyimana bamuca amafaranga ibihumbi bitatu mu rwego rwo kumwunga na nyina kugira ngo amubabarire bongere babane neza.

Urubanza rurangiye, abari barurimo bamanutse hepfo mu gasanteri kunywa agacupa muri ya mafaranga ibihumbi bitatu. Abagabo bagenzi be barimo basangira yaje kubasiga aho mu gasanteri bagira ngo aratashye, ariko we ahita afata inzira yerekeza ku kiyaga cya Kivu.

Bukeye bwaho ni bwo umurambo we wabonetse ureremba hejuru y’amazi, bamenya ko yaraye yiyahuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rurara mu murenge wa Mushonyi , Evariste Ntibarikure, yabwiye Kigali Today ko batunguwe no kumva ko Bimenyimana yafashe icyemezo cyo kwiyahura kandi bari basanzwe bamuzi nk’umuntu w’inyangamugayo.

Icyakora ibyo bari basanzwe bamuziho ngo ni uko ari we muhungu wenyine iwabo babyaye akaba yari afitanye na bashiki be ibibazo bishingiye ku masambu kuko yakundaga kugaragaza ko adashaka kugabana amasambu y’iwabo na bashiki be, ahubwo agashakaga kuyikubira wenyine.

Ngo yajyaga afata n’imirima ya nyina akayihinga atabanje kumusaba uburenganzira kuko byose ngo yabifataga nk’aho ari ibye.

Ubuyobozi bwaboneyeho kwibutsa abaturage ko bagomba kujya babugezaho ibibazo baba babitse mu mitima yabo bukabagira inama, aho kugira ngo bibarenge kugeza n’aho bafashe icyemezo kigayitse nka kiriya cyo kwiyahura.

Abaturage kandi bakanguriwe kujya batanga amakuru hakiri kare y’abantu bazi ko batabanye neza kugira ngo habeho kubagira inama no gukumira ibibazo bishobora kuvuka.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka