Rutsiro: Batawe muri yombi bakekwaho kunyereza Sima yo kubaka ivuriro

Abagabo bane bo mu Kagari ka Kaguriro mu Murenge wa Mushonyi ho mu Karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayove iherereye mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kunyereza Sima yagombaga kubakishwa ivuriro.

Abo bagabo batawe muri yombi kuwa gatatu tariki ya 07/01/2015 ni uwitwa Frodouard Ndagijimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguriro, Ntacyobazimaza Yusufu, ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka Kagari na Sinibagiwe Yohani.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Reberaho Raphael yabwiye Kigali Today ati “Bafunzwe bakekwaho kunyereza iyo Sima ariko Polisi ikomeje kubikurikirana ngo hamenyekane ukuri nyako kw’iyo Sima yabuze”.

Sima yabuze ni imifuka 12 yagombaga gukoreshwa mu kubaka ivuriro rya Kaguriro ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ryakagombye kuba ryaruzuye iyo ibikoresho bibonekera igihe, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge wa Mushonyi yabitangaje.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka