Rutsiro: Batanu batawe muri yombi bazira kuroba mu buryo butemewe
Ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bufatanyije na polisi icunga umutekano wo mu kiyaga cya Kivu bataye muri yombi abasore batanu, barobaga mu Kivu mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 21/5/2014 bakoresheje imitego itemewe yitwa kaningini.
Iyo mitego ya kaningini ntabwo yemewe gukoreshwa mu burobyi bw’amazi yo ku ruhande rw’u Rwanda kubera ko ifata n’udufi duto.
Abafashwe ni abo ku kirwa cya Bugarura, bakunze gushakira imibereho mu mazi abakikije y’ikiyaga cya Kivu, dore ko ubutaka batuyeho ari buto cyane ku buryo bitaborohera kubona aho guhinga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Rutayisire Deogratias yavuze ko kuba ubutaka batuyeho ari buto, bitabaha uburenganzira bwo kwica amategeko agenga uburobyi mu Kivu, ahubwo ngo bagomba gushyikirizwa ubutabera nk’uko bigendekera n’abandi bose bafatirwa muri ubwo burobyi.
Izo ngamba zashyizweho kubera ko kurobesha iyo mitego itemewe bituma umusaruro w’isambaza n’uw’amafi utaboneka mu buryo buhagije.Abafashwe ngo barara baroba, mu gitondo bakajya kwiga kuko biga kuri icyo kirwa cya Bugarura mu mashuri ahari y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Umwe muri abo bafashwe witwa Rutikanga Saleh wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yagaragaje ko bishora muri ubwo burobyi butemewe kubera ko ngo baba bari gushaka imibereho. Icyakora iyo mikorere ituma batabasha kwiga neza kuko ngo bagera mu ishuri bagasinzira cyangwa bagasiba ishuri. Mu gihembwe gishize Rutikanga yabonye amanota 46%.

Ubwo umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba, General Mubarak Muganga, yagendereraga abaturage bo ku kirwa cya Bugarura ari kumwe na guverineri w’intara y’uburengerazuba tariki 21/5/2014, yashimiye abatuye kuri icyo kirwa uburyo babungabunga umutekano.
Ariko yanenze ko bamwe muri bo bagikora uburobyi mu Kivu bifashishije imitego itemewe ya kaningini. Yabasabye ko ako kantu gato kakibanduriza isura bagakuraho, bakajya bareka amafi mato akororoka kuko bakomeje kuroba n’utwana twayo hari igihe yazashiramo burundu bakabura icyo baroba.
General Mubarak yashishikarije urubyiruko rwo ku kirwa cya Bugarura kureka bene ibyo bikorwa bitemewe, ahubwo arukangurira kugana ishuri kuko ari rwo ruzayobora igihugu mu bihe biri imbere.
Amabwiriza agenga uburobyi mu Kiyaga cya Kivu yarushijeho gukomera kuko muri iki gihe abafatirwamo baroba mu buryo butemewe bashyikirizwa ubutabera, bamwe ndetse bagakatirwa igifungo kigera no ku mwaka, mu gihe mbere uwafatwaga yacibwaga amande angana n’ibihumbi 50 yonyine.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|