Rutsiro: Basanze umurambo mu nzu n’uducupa turindwi twa African Gin iruhande rwawo

Umurambo wa Bizimana Jean w’imyaka 34 y’amavuko wagaragaye iwe mu nzu mu mudugudu wa Tara mu kagari ka Gihira mu murenge wa Ruhango mu gitondo cya tariki 21/02/2014, iruhande rwaho hari uducupa turindwi tw’inzoga ya African Gin turimo ubusa, bikaba bikekwa ko yiyahuje iyo nzoga.

Umwana we w’umukobwa w’imyaka igera kuri 12 y’amavuko ni we winjiye mu nzu asanga se aryamye atanyeganyega iruhande rwe harambitse utwo ducupa turindwi, ahita ahuruza abaturanyi baraza barebye basanga Bizimana yashizemo umwuka.

Bizimana ngo yari yatashye bwije yasinze, atangira kurwana n’umugore, umugore n’abana bahungira mu baturanyi baba ari na ho barara, umugabo asigara mu nzu wenyine.

Ubuyobozi bwagerageje gukurikirana no kubaza mu baturanyi kugira ngo bamenye ikibazo nyamukuru cyaba cyamuteye kwiyahura basanga nta kindi usibye ubusinzi bukabije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihira, Bimenyimana Bem Emmanuel yavuze ko n’ubwo batakwemeza ko izo nzoga ari zo zahitanye Bizimana, ubusanzwe ngo zifite ubukana burenze ku buryo abazinyweye bakunze kurangwa n’ubusinzi bukabije ndetse n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

Ngo hari igihe abayobozi basanga umuntu umwe afite uducupa twinshi arimo kutunywa, nyamara ntibagire icyo bamutwara kubera ko byitwa ko zicuruzwa mu buryo bwemewe bitewe n’uko ziba zatanze imisoro.

Nta mibanire mibi uwo mugabo n’umugore bari bazwiho ku buryo ari ubwa mbere muri uwo muryango hari hagaragaye amakimbirane n’ubwo ntawe uzi ibyo abawugize bari basanzwe bafite mu mitima yabo.

Ubusanzwe ngo iyo abantu babanye nabi mu ngo zabo, ubuyobozi bw’imidugudu bubatangira raporo ku kagari hakabaho gahunda yo kubasura no kubagira inama.

Bimenyimana uyobora akagari ka Gihira ati « inama tugira abaturage nta yindi, ni uko umuntu wese wamenya igishobora guhungabanya umutekano atanga amakuru hakiri kare, ubundi tukabakangurira buri munsi ko kwigomwa ubuzima atari byiza, nta n’icyo bimaze, ahubwo ko uwagira ikibazo yakwegera ubuyobozi bukamugira inama».

Bizimana asize umugore n’abana bane. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro kugira ngo usuzumwe.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka