Rutsiro: Bari mu maboko ya police bakekwaho kwica umwana bareraga

Musabyimana Siperatus n’umugore we, Ntirenganya Vestine, kuva tariki ya 04/12/2011bari mu maboko ya polisi kuri station ya Ruhango bakekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri bareraga witwa Rusaro Celine.

Rusaro yabuze tariki 03/12/2011 mu mudugudu wa Muyange, akagari ka Remera, umurenge wa Boneza akarere ka Rutsiro, akaba yaraje kuboneka bukeye bwaho yapfuye.

Nyuma yo kuboneka, ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza ndetse n’inzego za police zahise zita muri yombi abo babyeyi bamureraga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza buvuga ko uyu mwana yagaragaye munsi y’urugo rwa Musabyimana Siperatus na Ntirenganya Vestine umugore we, ari nabo bamureraga. Musabyimana ni se w’uyu mwana naho Ntirenganya amubereye nyina wabo.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko Rusaro, Musabyimana Siperatus yamubyaranye na murumuna w’umugore we. Hari hashize amezi atatu nyina w’uwo mwana amusize muri urwo rugo avuga ko agiye gushaka ubuzima mu mujyi. Bavuga ko n’ubusanzwe uyu mwana atari afashwe neza mu gihe yari ahamaze.

ubwo bamukuraga aho bari bamushyinguye, uyu mwana yari afite uruguma ku mutwe, bigaragara ko ari ikintu bamukubise.

Haracyashakishwa ibindi bimenyetso kugirango abafashwe bashyikirizwe ubutabera. Abakekwaho icyo cyaha barabihakana bavuga ko uyu mwana ashobora kuba yarishwe n’abaturanyi.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka