Rutsiro : Bakurikiranyweho kwica intama enye n’inyana by’umuturanyi wabo
Abasore babiri bari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Gihango mu karere ka Rutsiro, mu gihe uwa gatatu agishakishwa, bakaba bashinjwa gutera urugo rwa Utazirubanda bica inka n’intama enye, bamwangiriza n’inzu.
Abo basore batatu ni Bahigirubusa Mathias (murumuna wa Utazirubanda), Nsanzimana Jean Paul n’undi witwa Nkurunziza. Bose batuye mu mudugudu wa Kigali mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro.
Bateye urugo rwa Utazirubanda mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 24/03/2014, baca inzugi ebyiri n’idirishya kugira ngo babone uko binjira mu nzu ariko basanga Utazirubanda ntawe uhari, bamubuze bica intama ze enye n’inyana imwe bifashishije udufuni n’imihini, bamena n’amategura ye 200, nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Ruzindana Ladislas.
Intandaro y’ubwo bugizi bwa nabi ngo ni amakimbirane yari asanzwe hagati y’abo bavandimwe babiri ari bo Utazirubanda na Bahigirubusa.
Utazirubanda ngo yatije inzu murumuna we Bahigirubusa, ayishakiramo umugore, hashize igihe amusabye kuyimusubiza undi aranga, dore ko ngo yari yarashatse n’impapuro zemeza ko bayiguze. Byabaye ngombwa ko bayimusohoramo ku ngufu, ayisohokamo nabi, ndetse arakaye, avuga ko azihorera.
Bahigirubusa ngo yigeze no kwiba inka se, ayigurisha ibihumbi 130, aha mukuru we ibihumbi 100 ngo abimubikire. Icyo cyaha cy’ubujura yaje kugifungirwa, mukuru we na se bamusabira imbabazi arafungurwa, yaka mukuru we ya mafaranga yamubikije, amubwira ko ntayo afite ko bayakoresheje muri gahunda zo kugira ngo afungurwe, ibi na byo akaba atarabyishimiye.
Kuri uwo munsi bagabye igitero ku rugo rwa Utazirubanda, murumuna we Bahigirubusa ngo yari yiriwe asangira inzoga n’abasore bagera batatu, abo bakaba ari na bo bivugwa ko bafatanyije na Bahigirubusa muri uwo mugambi wo kugirira nabi Utazirubanda. Hari amakuru avuga ko buri umwe muri abo basore babiri yari yemerewe amafaranga ibihumbi umunani nyuma y’icyo gikorwa.
Bakimara gukora iryo bara, bahungiye mu ishyamba kimeza rya Mukura, ubuyobozi n’abaturage bajya kubashaka, bakuramo babiri, Bahigirubusa Mathias wari uyoboye icyo gitero we baramubura.
Icyakora abo basore babiri bafashwe bahakana ibyo baregwa, bakavuga ko bo baje hamwe n’abandi bahuruye, baje gutabara.
Nubwo bahakana ariko, Ruzindana uyobora umurenge wa Rusebeya avuga ko hari abababonye bakora ayo mahano, dore ko ngo bari biriwe basangira inzoga n’uwo murumuna w’uwagabweho igitero.
Muri uwo murenge wa Rusebeya hamaze iminsi havugwa urugomo cyane n’imyumvire ikiri hasi mu baturage bawo batari bake.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge avuga ko abaturage bo muri ako gace badakunze kuboneka mu nama ngo bamenyeshwe ibijyanye na gahunda za Leta bitewe n’uko benshi bibera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bacukura mu ishyamba kimeza rya Mukura no mu nkengero zaryo, bakavayo bajya mu kabari kunywa inzoga, bamara gusinda bakarwana.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko zimwe mu ngamba bufite mu rwego rwo guhashya urugomo ari ugukomeza kubigisha no kwereka abaturage akamaro ko kwicungira umutekano, hanyuma abafashwe bakora urugomo na bo bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|