Rutsiro: Bagiye kwiba ubuki bibaviramo gutwika ishyamba

Bamwe mu bashigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Kinihira mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro bagiye kwiba ubuki mu mizinga yagitse mu ishyamba riherereye muri uwo mudugudu tariki 29/07/2013 umuriro bifashishishaga utwika igice gito cy’iryo shyamba.

Umukuru w’umudugudu wa Kinihira, Emmanuel Ruzindana yavuze ko abaturage babonye ishyamba ry’uwitwa Philippe Gasasira ririmo gushya mu ma saa cyenda z’amanywa bihutira kurizimya ritarakongoka, hashya igice gito kiri munsi ya hegitari imwe.

Abarimo biba ubuki babonye ishyamba rihiye barahunga.
Abarimo biba ubuki babonye ishyamba rihiye barahunga.

Nyuma yo kuzimya uwo muriro ngo bashakishije intandaro yawo, baza gutahura ko waturutse ku bashigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kinihira bawifashishije barimo kwiba ubuki mu mizinga yari yagitse muri iryo shyamba.

Abazanye uwo muriro mu ishyamba babonye ritangiye gushya bariruka barahunga ku buryo nta n’umwe wabashije gufatwa.

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Kinihira ndetse n’abaturage bavuga ko bubakiye amazu meza abo bashigajwe inyuma n’amateka, bakabakura mu mazu mabi babagamo kugira ngo batoze kubaho neza no kurangwa n’ingeso nziza, ariko bamwe muri bo ngo bakunze kugaragara mu bikorwa bigayitse by’ubujura no kwangiza ishyamba cyimeza rya Gishwati.

Abaturage bahagobotse bazimya umuriro utaratwika igice kinini.
Abaturage bahagobotse bazimya umuriro utaratwika igice kinini.

Nubwo uwo muriro bawujimije utaratwika hanini, nyuma yaho wongeraga ukihembera bakabona harongeye harahiye, ariko umuyobozi w’umudugudu yavuze ko bakomeza kuhacungira hafi ku buryo batareka iryo shyamba ngo rikomeze gushya, bategeka by’umwihariko nyiraryo kuba hafi no gukomeza kuzimya ahagicumba umwotsi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka