Rutsiro: Bacuma yatemaguye umugore we amuziza isambu

Mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Tangabo, umurenge wa Manihira, mu karere ka Rutsiro, umugabo witwa Bacuma Faustin mu ijoro rya tariki 07/12/2011 atemaguye umugore we, Nyiranshuti Bonifride, amuziza isambu.

Abaturanyi b’uru rugo bavuga ko nyirabayazana w’iki gikorwa cy’ubugome ari isambu Bacuma Faustin avuga ko yahawe na sebukwe witwa Karimunzira. Nubwo Bacuma avuga ko iyi sambu yayigabiwe, sebukwe Karimunzira ari we se wa Nyiranshuti Bonifride, ahakanako iyi sambu atigeze ayigabira umukwe we, Bacuma Faustin.

Nyuma y’igihe kinini uyu mugabo n’umugore we batarebana neza kubera iyi sambu, tariki 07/12/2011 nibwo Bacuma yirukanye umugore we amwohereza iwabo amubwira ko azagaruka mu rugo ari uko iyi sambu yabonetse kandi ikagurishwa.

Iki cyemezo ntago cyashimishije ababyeyi b’uyu mugabo kuko Nyirankiko Siteliya, nyina wa Bacuma, yafashe icyemezo cyo kujya kugarura umukazana we.

Mu gitondo cya tariki 08/12/2011 uyu nyirabukwe wa Nyiranshuti Bonifride yaje gusanga umukazana we yatemaguwe, umugabo yamujugunye mu murima w’ibishyimbo uri ku irembo muri urwo rugo. Ubwo yajyanwaga kwa muganga uyu mugore yari atarashiramo umwuka ariko kandi ntiyabashaga kuvuga dore ko yatemaguwe umutwe wose.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Bacuma Faustin yari ataratabwa muri yombi kuko yahise atoroka. Inzego z’umutekano zikomeje gushakisha uruhindu uyu mugabo; naho umugore we akomeje kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Congo Nil.

Nyiranshuti afite imyaka 23 y’amavuko, akaba yari amaze igihe gito ashakanye na Bucuma. Nta mwana bafitanye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka