Rutsiro: Babiri bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’uburobyi by’Abanyekongo
Nizeyimana Rajab na Nizeyimana Yahya bose bafite imyaka 19 y’amavuko batawe muri yombi mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 24/11/2013 bazira kwiba ibikoresho by’abanyekongo byifashishwa mu burobyi.
Ibyo bikoresho bafatanywe ni imitego (imiraga) itanu n’igice yo mu bwoko bwa kaningini ikoreshwa muri Congo, ariko ikaba itemewe gukoreshwa mu mazi y’u Rwanda kuko ifata isambaza n’udufi tukiri duto, ndetse ibyo iyo mitego yafashe ikabyangiza.
Abo bajura bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu mu kagari ka Karambi umudugudu wa Bukiro bafatanywe n’ubwato na moteri yabwo, byose babyambuye Abanyekongo, ariko bageze mu Rwanda bahita bafatwa n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda ku bufatanye n’abaturage.

Abo bajura ngo bakimara kubona ko abarobyi bo muri Congo baje mu mazi y’u Rwanda, bahise bumvikana ku mugambi wo kujya kubiba imiraga yo kurobesha. Bitewe n’uko abarobyi bo mu Rwanda bakoresha imiraga mito atari nk’iyo minini y’abanyekongo, abajura ngo bigiriye inama yo kuzenguruka abo Banyekongo kugira ngo babibe imiraga, bityo babone imiraga minini yo kujya barobesha.
Abarobyi bo muri Congo bakimara kubona abo bajura uko ari batanu, ngo nta mpungenge bagize kuko bari bizeye uburinzi bwabo hafi kugira ngo buze guhita bubatabara bufate abo Banyarwanda bari baje kwiba imiraga.
Mu gihe barimo biba ku mitego y’Abanyekongo, uburinzi bwa Congo bwahise buhagera, butangira kurasa abo bari baje kwiba, bahita bacikana ubwato bw’Abanyekongo bwari bufite moteri, Abanyekongo na bo basigarana ubw’abanya Rutsiro.
Bambukanye mu Rwanda ubwo bwato na moteri yabwo n’imitego y’amafi itanu n’igice itemewe mu Rwanda izwi ku izina rya kaningini. Bageze mu Rwanda, abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda barabakurikiranye, babiri muri bo barafatwa, abandi batatu baracika.

Ubujura ni kimwe mu bihangayikishije abaturage b’umurenge wa Kivumu. Ubumaze iminsi buhagaragara ni ubujyanye no gutobora amazu y’abacuruzi. Haravugwa n’abajura bategera abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite. Ngo hari n’abajya ku biraro bakiba inka z’abaturage.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kivumu, Ruvugwa Zachée, na we yemeza ko abo bajura bakunze gutegera abantu mu nzira bakabambura babayeho cyane cyane mu bihe bishize, bikaba byarakorwaga n’abiganjemo insoresore zikunze kwirirwa mu isantere y’ubucuruzi iherereye mu kagari ka Kabujenje mu murenge wa Kivumu, aho bita kwa Shuni. Ngo ni abajura batatinyaga no kwiba imodoka mu gihe zinyuze mu muhanda uri kuri iyo santere mu masaha ya nijoro.
Icyakora ibyahungabanyaga umutekano mu murenge wa Kivumu no mu nkengero zaho ngo byaragabanutse bitewe n’uko muri uwo murenge hashize amezi abiri bahawe agashami ka polisi (police post) gakorera mu murenge wa Kivumu ariko kagakurikirana n’umutekano w’indi mirenge ya Nyabirasi na Kigeyo yo mu karere ka Rutsiro.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|