Rutsiro: Babiri bafatanywe udupfunyika 62 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi abasore babiri bo muri ako karere mu murenge wa Gihango tariki 21/11/2013, umwe afatanwa udupfunyika 22, undi na we afatanwa udupfunyika 40 tw’urumogi, bombi bakaba bari bafatanyije kurucuruza.
Umwe muri abo basore witwa Banzubaze Emmanuel w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango, akaba asanzwe akora ku cyokezo yotsa inyama, avuga ko mugenzi we bafunganywe witwa Nyaminani Evariste ari we wazanye udupfunyika 40 tw’urumogi aratumusigira ngo arumubikire kuko uwo yari aruzaniye wagombaga kurugura yasanze adahari.
Banzubaze yagize ati: “ikosa nakoze ni uko nabikiye umuntu ikiyobyabwenge. Ejo yaraje arampamagara arambwira ngo nimubikire ngo ategereje umuntu uza kurigura, bahita bamufata arabazana iryo yari ansigiye bararimfatana.”
Abajijwe impamvu yemeye kurumubikira kandi azi ko ari amakosa, yasubije ko ikosa aryemera akaba arisabira n’imbabazi, akavuga ko yabikoze kubera ko uwo musore warumubikije yari yamubwiye ko namara kurugurisha aza kumusengerera urwagwa. Ngo yamubwiye ko bataza kubura kuryamo nk’igihumbi.

Nyaminani Evariste w’imyaka 26 y’amavuko usanzwe atuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, we avuga ko urwo rumogi atari urwe ahubwo ko ari urwo yacururizaga uwo mugenzi we bafunganywe witwa Banzubaze.
Nyaminani ni we wafashwe mbere ubwo yari ari ahantu ku isantere afite udupfunyika 22, noneho abona umukiliya warushakaga, ariko asanga urwo afite rudahagije akurikije urwo yashakaga, noneho amubwira ko ashaka rwinshi, bahita bajyana ajya kumwereka aho Banzubaze akorera bagezeyo bahasanga utundi dupfunyika 40.
Polisi na yo yari hafi aho ifitanye gahunda na wa muntu wigize umukiliya ihita ita muri yombi abo basore babiri bacuruzaga urwo rumogi.
Nyaminani avuga ko ari bwo yari agitangira kurucuruza, ngo yari akibyiga. Agapfunyika bakarangura ku mafaranga ijana bakakagurisha amafaranga ijana na mirongo itanu.
Kuba barumufatanye ngo icyaha aracyemera akagisabira imbabazi, akavuga ko impamvu yabikoze ari ukubera ubukene.
Abakunze gufatanwa urumogi mu bice by’Uburengerazuba bw’u Rwanda usanga bavuga ko baruvana hakurya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyaha abo basore babiri bakurikiranyweho nikibahama bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kubika no kunywa ibiyobwabwenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu, agatanga n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|