Rutsiro : Babiri baburiwe irengero nyuma yo kurohama mu Kivu bavuye kwizihiza ubunani

Niyonzima Domitien bakundaga kwita Kadogo w’imyaka 34 y’amavuko na Sebera Thacien w’imyaka 58 y’amavuko barohamye mu kiyaga cya Kivu ku bunani tariki 01/01/2014 bari mu nzira bahindukiye bavuye kunywera ku musozi uri hakurya y’uwo batuyeho ntibabasha kongera kuboneka.

Abo bagabo babiri bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa mu kagari ka Gabiro, umudugudu wa Gitwa, bafashe urugendo mu gitondo ku bunani bava aho basanzwe batuye mu murenge wa Musasa bajya kunywera mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango bagenda bitwaye mu bwato bwabo butoya.

Aho barimo banywera bahavuye mu ma saa cyenda z’amanywa, bifashisha bwa bwato bwabo ngo babugendemo bubagarure iwabo mu rugo, ariko bageze hagati mu Kivu bahita barohama, nk’uko umwe mu bantu bari hakurya babonye ubwato bwabo burohama yabisobanuye.

Abaturage bahise bahurura kugira ngo barebe ko bababona bakabavanamo, ariko barababura, babasha kubona ingashya imwe, akajerikani bari batahanye karimo umusururu n’inkweto za boda boda umwe mu barohamye witwa Niyonzima yari yambaye.

Abaturage bamaze kubabura bahamagaye ingabo zishinzwe umutekano wo mu mazi, ariko na zo ntizabasha kubabona kuko bwari bumaze kwira. Igikorwa cyo gushakisha abarohamye cyarakomeje ariko bamara iminsi igera kuri ine batarababona.

Ubwo bwato bwarohamiye ahantu umugezi wa Koko wisukira mu Kivu, hakaba ari ahantu hasanzwe isayo ku buryo umuntu urohamyemo ahita afatwa munsi n’ibyonndo ntiyongere kugaruka hejuru vuba. Ngo hari n’umugore n’umugabo barohamyemo mu mwaka wa 2008 ntibabasha kuboneka.

Abo bagabo bombi bari bubatse bakaba basize icyuho gikomeye n’ibibazo mu miryango yabo kuko ari bo bayihahiraga. By’umwihariko Sebera usize abagore babiri we ngo yari n’umukene ku buryo umuryango we watangirwaga mituweli na Leta.

Umuyobozi w’akagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa, Bakeneyemungu Abdulah Obala avuga ko nyuma y’ibyo byago yagiye gusura abasigaye bo muri iyo miryango, ubuyobozi bukazakomeza kubaba hafi no kubafasha uko bushoboye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umubare mu nini wabapfa ugenda urushaho kwiyongera,icyo nasaba police nuko wajya ukora accident ariwe biturutseho kabone niyo bapfa,byaba inshuro 5 yajya yamburwa uruhushya,bityo niwabikora yajya yibarira agatinya umuvuduka mwinshi. byagabanuka.

BOSCO yanditse ku itariki ya: 6-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka