Rutsiro: Arwariye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa kwihagarika ahatabigenewe

Nyandwi Cyprien w’imyaka 27 y’amavuko, arwariye ku kigo nderabuzima cya Congo Nil mu karere ka Rutsiro kubera inkoni yakubiswe n’umugabo witwa Habimana Emmanuel, ubwo yari amusanze yihagarika ku gikuta cy’inzu y’akabari Habimana acururizamo.

Nyandwi yari avuye gusura umuntu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango, anyura kwa Habimana ahanywa icupa rimwe aza gukubwa maze ajya kwihagarika inyuma y’inzu kuko yabonaga n’abandi bahihagarika.Nyiri akabari, Habimana Emmanuel yahise aza atangira kumukubita kugeza ubwo acika intege, ndetse ananirwa kugenda; nk’uko Nyandwi abisobanura.

Ibikorwa nk’ibi byo kwihanira ntibyemewe akaba iri nayo mpamvu ubuyobozi bugiye gukurikirana Habimana Emmanuel akabihanirwa; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza wari waherekeje abaturage baje bahetse Nyandwi Cyprien bamuzana kwa muganga.

Abaturage baje baherekeje uyu musore wakubiswe bagaye cyane iki gikorwa. Bavuga ko bagereranyije n’ukuntu uyu musore yakubiswe ari igikorwa cya kinyamaswa.

Aho arwariye ku kigo nderabuzima cya Congo-Nil, Nyandwi Cyprien ntaravurwa kubera nta bushobozi afite kandi nta n’ikarita y’ubwisungane mu kwivuza yari afite.

Twashatse kuvugana na Habimana kuri telephone igendanwa ntibyadukundira. Ubwo twandikaga iyi nkuru, ubuyobozi bwari butarabasha kumufata kuko ngo yari yagiye mu kazi asanzwe akora k’ubumotari afatanya n’akabari.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bikorwa byombi biragayitse pe!

Ari uwihagaritse ku gikuta cy’inzu, ari ni uwihaniye aka kageni bose ndabagaye!

HGHJHKC yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ibi jyewe ndabifata nk’uburangare bukabije cyane mubayobozi ba Rutsiro. Yabuze amafaranga amuvuza? Uwamukubise akomeje kwikorera akazi (motar) uko bisanzwe? It’s a joke.First and foremost, uwamukubise niwe ugomba kumuvuza, ibi akabikora afunze. Full stop! Please ibi bintu bigomba gucika.

Theogene yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka