Rutsiro: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwiba ibikoresho by’ishuri
Umuzamu witwa Michel Ndahimana yatawe muri yombi kuwa mbere tariki 18/06/2012 akekwaho kwiba mudasobwa ngendanwa n’ibitabo 20 mu kigo cy’amashuri cya College de la Paix kiri mu murenge wa Gihango, akarere ka Rutsiro.
Polisi itangaza ko igishakisha Evariste Hafashimana ukekwako gufatanya na Ndahimana na we wari umuzamu kuri iryo shuri.
Ndahimana avuga ko nta ruhare yagize muri ubwo bujura kuko atumva ukuntu ibyo bikoresho bwibwe binyujijwe mu idirishya.
Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege ashimira uruhare rw’abaturage kugira ngo uwo ukekwaho kwiba abashe gutabwa muri yombi kandi akabizeza ko na mugenzi we watorotse azafatwa vuba kugira ngo ashyirikizwe ubutabera.
Supt. Badege yasabye abaturage gukomeza guhana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukumira ibyaha. Ati: “Abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa. Umusanzu wabo ni ingirakamaro mu rwego rwo gukumira ibyaha mu muryango nyarwanda.”
Umuvugizi wa Polisi ahamagarira urubyiruko guhanga imirimo ibyara inyungu, rukirinda kwishora mu byaha. Yasabye ko ibigo by’amashuri bikoresha abantu b’inyangamugayo kugira ngo byirinde ubujura nk’ubu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|