Rutsiro: Arashinja umugore we gukoresha amafaranga ku buryo batumvikanye
Umugabo w’imyaka 38 witwa Félicien Hishamunda utuye mu kagari ka Rugasa mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro arashinja umugore we Séraphine Mukamana gukoresha amafaranga yabo nabi ndetse no kwaka inguzanyo umugabo we atabizi.
Mu kwezi kwa 8/2014, Hishamunda ngo yahaye umugore we ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda ngo ayabike bazayagure umurima hashira igihe, umugabo amaze kubona ikibanza ayamubajije amubeshya ko yayagurije umuturanyi wabo witwa Imanishimwe ngo azabungukire ibihumbi 40.
Umugabo yahise abaza uwo muturanyi ahubwo amubwira ko ariwe wahaye umugore we ibihumbi 150 ngo azamwungukire ibihumbi 30 nyuma y’ukwezi.
Hishamunda avuga ko ubu amaze guta umutwe kuko yaba amafaranga yabikije umugore we yaba n’ayo uwo muturanyi yamuhaye nta faranga na rimwe yaciye iryera, nk’uko yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “ubu nsa n’uwataye umutwe kubera umugore wanjye akoresha amafaranga ntabizi yaba ayo namubikije yaba ayo yagujije nta na rimwe nabonye”.

Ikindi uyu mugabo yibazaho n’uburyo uwo muturanyi wabo ari kumwishyuza amafaranga n’uburyo yakwishyura amafaranga atazi aho yagiye.
Hishamunda avuga ko yifuza gutandukana n’umugore we kuko abona bikomeje kuriya byazageraho bakanicana.
Uyu mugore uvugwaho gukoresha nabi umutungo ndetse no gufata inguzanyo umugabo we atabizi ngo bisa naho ntacyo bimubwiye kuko abakozi b’inzu itanga ubufasha mu mategeko (MAJ) umugabo we yitabaje bamutumyeho inshuro 2 yanga kwitaba.
Uyu muryango n’ubwo utumvikana ku ikoreshwa ry’amafaranga ubanye mu buryo bwemewe n’amategeko kuko basezeranye mu mwaka wa 2005 bakaba bafitanye abana 3.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|