Rutsiro: Aracyashakishwa ashinjwa kwiba ihene akazibaga ngo agurishe inyama

Mu kagali ka Tangabo ho mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro hafatiwe inyama z’ihene zijyanywe kugurishwa ukekwa akaba yahise aburirwa irengero ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Izi nyama zafashwe kuri uyu wa 16/11/2014 ahagana saa kumi z’umugoroba. Abaturage babonye umukobwa w’imyaka 19yikoreye ibintu bimeze nk’inyama bamubajije aho azikuye avuga ko yazihawe n’umusore w’imyaka 25 witwa Dusabimana ngo azimujyanire ku mugabo ucuruza akabari witwa Evariste Twayigize.

Ubwo abaturage bafataga uwo mukobwa yikoreye inyama, hari amakuru ko umugabo witwa Ndiramiye Claver w’imyaka 52 yibwe ihene ze ebyiri.

Cyokora n’ubwo polisi ikomeje iperereza yabaye irekuye uwo mukobwa kuko nta kimenyetso simusiga kigaragaza ko izo hene ari iz’uwo mugabo kuko nta ruhu rwagaragaye ngo rube rwakerekana ko koko izo hene ari ize.

Habuze ihene 2 ariko imwe niyo bafashe yabazwe ijyanywe ku mucuruzi w'akabari.
Habuze ihene 2 ariko imwe niyo bafashe yabazwe ijyanywe ku mucuruzi w’akabari.

Hakizimana Thomas ushinzwe amakuru mu mudugudu uyu musore akomokamo yatangaje ko uyu musore asanzwe azwiho gukorakora ngo kuko atari ubwa mbere ajyanywe imbere y’ubuyobozi ashinjwa kwiba.

Uyu mugabo Claver wibwe ihene 2 nizo zonyine yari asigaranye kuko no kuwa kabiri yari yibwe indi hene akaba ataramenye uwayibye, akaba yahise asubizwa inyama zafashwe arazitahana.

Dusabimana ucyekwaho kwiba izo hene ngo yananiye n’ababyeyi be kuko yamaze gutandukana na nyirakuru ndetse na nyina ngo yabibaga amafaranga, ise we akaba afunze.

Yaba Dusabimana ukekwaho kwiba ihene akazibaga n’uwo umukobwa yavuze ko yari azishyiriye bose ubu bamaze kuburirwa irengero bakaba bagishakishwa.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka