Rutsiro: Afunzwe azira ubwambuzi bushukana
Umukanguramba w’amashyamba Muyumbu Augustin wo mu murenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu akekwaho ubwambuzi bushukana yakoreye aborozi bo mu ishyamba rya Gishwati.
Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 12/12/2014 aho abororera muri iryo shyamba rya Gishwati bamushinja ko yabatse amafaranga ababwira ko azabaha ibisigara (ahataratewe ishyamba) bakaharagira kuko ngo yabizezaga ko nta muntu uzahatera ibiti.
Ibi byaje kurangira abatwaye amafaranga abarirwa mu bihumbi 400 mu kwezi kwa 6 kandi ntibanabona ibyo basezeranye kuko byarangiye ngo bahateye ibiti.
Aya makuru yo gufungwa k’uyu mugabo yemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyabirasi Mudahemuka Christophe aho avuga ko abaturage bamushinja ariko ko atabifiteho amakuru ahagije.
Yagize ati “ayo makuru niyo arafunzwe aho ngo abaturage bamushinja kubaka amafaranga abizeza ko azabaha ibisigara ariko nta makuru ahagije mbifiteho ubu arabarizwa mu maboko ya Polisi”.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|