Rutsiro: Afunzwe akekwaho gusambanya umunyeshuri ku ngufu
Kuva tariki ya 13/11/2014, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugasa mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro witwa Theophile Niyitegeka w’imyaka 36 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri ku ngufu.
Bivugwa ko kuwa 13/11/2014 ahagana mu masaha ya saa yine z’amanywa aribwo Niyitegeka yafashe ku ngufu uyu mukobwa w’imyaka 19 wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Murunda mu mwaka wa 5.
Uyu mukobwa tutatangaje amazina ye avuga ko yageze hafi y’akagari uyu mugabo ayobora akamuhamagara amubwira ko amushaka mu rugo umukobwa nawe ntiyamuhakanira, bageze yo nibwo gitifu yamusabaga kuryamana nawe umukobwa aranga ariko ku mbaraga biza kurangira amusambanyije ku ngufu.
Bikimara kuba ngo Niyitegeka yahise asohoka asiga akingiranye wa mukobwa agaruka kumukingurira mu masaha ya sa sita z’amanywa, maze ahita ajya kureba umuyobozi w’umudugudu amwereka ingorane yahuye nazo ndetse anamugaragariza n’uburyo imyenda yari yambaye yacikaguritse.
Hanyurwimfura Etienne uyobora umudugudu wa Murambi yemeje ko yatabajwe n’uwo mukobwa ariko ngo agezeyo Gitifu aramuhakanira.
Agira ati “Nibyo koko umwana yarantabaje ahagana mu masa sita ambwira ko gitifu amusambanyije atabishaka ndagenda ariko Gitifu arampakanira”.
Uyu mwana w’umukobwa ubusanzwe akomoka mu murenge wa Murunda ari naho iwabo batuye ariko akaba yari aje gusinya ku mpapuro z’urukiko mu mwanya wa nyina kuko ngo yari arwaye, nibwo yafatwaga ku ngufu nk’uko we abyitangariza.
Uyu mugabo ukekwaho gufata umwana w’umukobwa ku ngufu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kayove mu murenge wa Ruhango.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Habemo no gushishoza:-Icyaha nka kiriya kitagira abatangabuhamya kiragoye kugaragaza ufite ukuri. - Hari nubwo uwo mukobwa yateguwe ngo agushe mu mutego Gitifu kubera impamvu nyinshi. - Umukobwa yaratabaje, induru yumvwa n’umukuru w’umudugudu gusa?? Urwo rugo muri ayo masaha ntabandi bantu bagendaga se cyangwa barurimo? Sindi umucamanza ariko imitwe ni myinshi kuri benshi.
Ee ayo namahano uwo mugabo bamuhane byigiye hejuru kugirango nundi wabitekerezaga atazabikinisha kuko ibyo nukwangiza ubuZima bwabana b’abanyarwanda ntampamvu yo guhishira umugome nkuwo inkiko zikore akazi kazo iyo ni burundu yumwihariko
ESE MPISE NIBUKA...WA WUNDI WAVUGAGA KO GITIFU W’UMURENGE
YAMURARANYE MURI GISAGARA BYARANGIYE BITE???
Umugore w’uyu mugabo yihangane abagabo b’ubu bararenze
ESE BAJYA MU BANA BABURANYE IKI ABO BASHATSE KOKO????
UYU MWANA NDAMUSHIMYE WAHISE ABIVUGA NIBA ATABESHYA
DORE KO ABAKOBWA B’UBU NABO BATOROSHYE