Rutsiro: Afunze akurikiranyweho kwica umugore we amutemye

Umugabo witwa Singiranumwe Samuel w’imyaka 29 wo mu Kagari ka Rugasa mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro yatemye umugore bigeze kubana kuwa kabiri tariki ya 16/12/2014, ahita apfa.

Uyu mugabo yatemye umugore witwa Mukamunganga Rachel w’imyaka 28 babanye mu myaka ibiri ishize baza gutandukana ku bwumvikane buke, nyuma nibwo yagarutse ashaka kugurisha isambu yabo umugore aramwangira kuko yavugaga ko isambu izatunga abana babyaranye.

Singiranumwe yagiye kumurega mu bunzi aza gutsindwa nibwo yigiriye inama yo guhita atema uwo mugore. Bageze mu gasantere kazwi ku izina rya rond point yahise amutemesha umuhoro mu mutwe no mu muhogo ndetse no ku maboko.

Aya makuru atangwa n’umuyobozi w’umudugudu witwa Etienne Hanyurwimfura uyu mugabo atuyemo, avuga ko uyu mugore yatemwe mu masaha ya saa tanu z’amanywa abaturage baza gutabara basanga yashizemo umwuka.

Ati “yamutemye ku manywa y’ihangu mu gasantere ka roind point abaturage dutabaye dusanga umugore amaze kwitaba Imana”.

Singiranumwe yahise yiruka abaturage baramukurikira ahita yijyana mu maboko ya polisi ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kayove iherereye mu Murenge wa Ruhango aya mahano yabereyemo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda. Singiranumwe na Mukamuganga bari bafitanye abana babiri b’abakobwa kandi babanaga ku buryo bwemewe n’amategeko.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka