Rutsiro: Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi azira guteka kanyanga

Umugabo w’imyaka 40 afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro azira gufatwa atekeye mu nzu ye abamo inzoga ya Kayanga.

Uyu mugabo witwa Rukeribuga Athanase usanzwe utuye mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro ari naho bamufatiye, yafashwe n’abaturage kuwa gatandatu tariki ya 06/12/2014 ubwo basangaga atekeye kanyanga mu nzu iwe bahita bahamagaza abashinzwe umutekano bamuta muri yombi.

Rukeribuga avuga ko yari inshuro ya kabiri agerageje guteka kanyanga ngo kuko yayinyoyeho bwa mbere yumva iraryoshye ahita afata umwanzuro wo kuzajya ateka iyo kwinywera.

Yaguwe gitumo ari gutekera Kanyanga mu nzu.
Yaguwe gitumo ari gutekera Kanyanga mu nzu.

Yagize ati “njyewe bwari ubwa kabiri ntetse kanyanga kuko nigeze kuyisomaho numva iraryoshye mpita mvuga ko nzajya nteka iyo kwinywera”.

Uyu mugabo nyamara n’ubwo yiyemerera icyaha avuga ko iyo kanyanga yari arimo guteka ari iy’umugabo witwa Pascal Sinzabakwira wari umusabye kuyimutekera kubera inzoga ye ngo yari yapfuye (yatemye), agahitamo kuyibyazamo Kanyanga aho ngo mu nzoga yahawe hagombaga kuvamo amacupa 2 ya kanyanga.

Avuga ko guteka kanyanga yabyize mu myaka 2 ishize ubwo yajyaga ku mugabo witwa Emmanuel akabona ngo uko ayiteka nawe ahita abyigana.

Rukeribuga avuga ko atazongera gukora ikosa ryo guteka iyi nzoga ngo kuko yamaze kubona ko bihanwa n’amategeko ariko n’ubundi ngo yari abizi ko guteka no kunywa kanyanga ari icyaha gihanwa n’amategeko gusa ngo yihaye intego.

Uyu mugabo ufunzwe aracyari ingaragu kuko nta mugore cyangwa se abana afite kandi ngo nta na gahunda yari afite yo gushaka vuba.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka