Rutsiro: Abayobozi bakomeje gutabwa muri yombi bazira sima
Nyuma y’icyumweru kimwe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafunzwe bazira kunyereza sima yagombaga kubakishwa ivuriro mu murenge wa Mushonyi, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Murunda nawe yafunzwe azira sima yo kubaka amashuri.
Uyu muyobozi wafunzwe tariki 11/01/2015 Yitwa Kanyamahanga Eugene akaba akurikiranweho imifuka 32 yagurishijwe amafaranga ibihumbi 288. Iyo sima ngo yagurishijwe ubuyobozi bw’ishuri butabimenyesheje komite y’ababyeyi ndetse itanabimenyesheje akarere.
Kanyamahanga atangaza ko iyo sima koko yagurishijwe kandi ko babyumvikanyeho n’abagize komite y’ikigo akaba atangaza ko sima itagurishijwe mu nyungu zabo ahubwo ko bayigurishije ku nyungu z’ishuri.
Amafaranga yavuyemo ngo bayakoresheje ibindi bijyanye n’ibyo ishuri ryari rikeneye birimo ibihumbi 130 by’umunsi mukuru wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika wabaye mu kwezi kwa 6 umwaka ushize.
Yagize ati “nemera ko sima yagurishijwe ariko nka komite y’ikigo twayigurishije ku nyungu z’ishuri ntabwo twayigurishije mu nyungu zacu”.
Abajijwe impamvu batigeze babimenyesha akarere ndetse na komite y’ababyeyi Kanyamahanga yabwiye Kigali Today ko yumvaga nta kibazo kirimo kuva komite y’ikigo yari yabyemeje.
Twifuje kumenya icyo abo muri komite y’ababyeyi babivugaho nibwo twahamagaye Padri Piyo uyirimo ariko yitaba ari mu nama atangaza ko batabimenye iyo sima igurishwa ariko nta yandi makuru yatanze kuko yavuze ko ahuze cyane.
Kanyamahanga ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rutsiro polisi ikaba ikomeje gushakisha n’abandi bafatanyije gufata icyemezo cyo kugurisha sima ku buryo butari bwo aribo umuyobozi ushinzwe amasomo, umucungamutungo ndetse n’abarimu babiri bari bahagarariye abandi.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NTAMPAMVU YOGUHINDURA UMUTUNGORUSANGE UWAWEBWITE.
ABANTU BARYA SIMA MUJYE MUBAREKA BANNYA BETO