Rutsiro: Abasore batatu batawe muri yombi bakekwaho gukorana na FDLR
Abasore batatu bose bari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko bakomoka mu mirenge ya Gihango na Ruhango yo mu karere ka Rutsiro bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano no gukorana na FDLR.
Abo basore bose bafatiwe mu Rwanda, ariko bivugwa ko basanzwe bafite imikoranire ya hafi n’abandi bantu bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo na FDLR.
Nzirengera w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Ruhango avuga ko yafatiwe i Rubavu hafi y’umupaka agiye kwambuka ngo agere muri Congo. Bitewe n’uko yashakaga kwambuka mu buryo butemewe kandi akaba nta cyangombwa na kimwe yari afite, yahise ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.
Nzirengera avuga ko yari kumwe n’abandi bantu batatu bo mu muryango we (nyina, mushiki we n’undi mwana wabo muto), ariko bo babasha kwambuka bagera muri Congo, bitewe n’uko buri wese yagiye ukwe.
Mama wabo ngo yababwiye ko afite umuryango munini muri Congo ngo baze abajyaneyo. Basize bakodesheje imirima yabo yo mu Rwanda, mama wabo arabajyana nta byangombwa bafite bavuga ko nibagera ku mupaka bazashaka abantu bakabambutsa.
Bageze hafi y’umupaka ngo bashatse abamotari batatu babaca ibihumbi 15, abamotari bababwira ko buri wese agenda ukwe batari bugendere hamwe.
Nzirengera avuga ko abo bari kumwe bambutse, ariko we Inkeragutabara zifata umumotari wari umutwaye atarabasha kumwambutsa muri Congo, bamugarura mu Rwanda, babaza Nzirengera ibyangombwa basanga ntabyo afite.

Undi musore uri mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano ni uwitwa Imanizabayo uvuga ko yavukiye mu Rwanda, ahiga n’amashuri abanza agarukira mu mwaka wa kabiri. Ababyeyi be bose ngo bitabye Imana, akaba mu Rwanda ahafite bakuru be batatu na se wabo umwe.
Buri wese ngo yashatse kumurera kugira ngo ajye ahinga isambu y’umuryango we, icyakora se wabo wa Imanizabayo abwira abo bakuru be ko afite nyirakuru muri Congo, ngo bamureke ajye kubana na we muri Congo, namara gukura azagaruke babane bamuhe no kuri iyo sambu y’umuryango.
Imanizabayo yagiye muri Congo abanayo na nyirakuru akajya amufasha mu mirimo itandukanye. Nyirakuru ngo yaje kwitaba Imana, Imanizabayo asigarana na bashiki be babiri na mukuru we umwe.
Imanizabayo avuga ko yashakiye umugore muri Congo, aturayo, icyakora akajya aza mu Rwanda gusura bene wabo. Imanizabayo yafatiwe mu Rwanda ubwo yari yaje kureba bene wabo ngo bamuhe amafaranga yo kuvuza umugore we wari urwaye.
Undi musore wa gatatu witwa Barayavuga ukomoka mu murenge wa Gihango, n’ubwo nta byinshi yabashije gusobanura, avuga ko mbere yo gufatirwa mu Rwanda yabaga ahitwa ku Mushaki ugana haruguru ya Sake muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Avuga ko akigera ku Mushaki yabanje kubana n’abasirikari, ariko we akaba yarakoraga mu isoko ry’inka. Ngo yabaga no mu nzu y’umusirikari, akayibamo mu buryo bwo kuyicunga kubera ko uwo musirikari atari ahari.
Mu nama ya Komite mpuzabikorwa y’akarere ka Rutsiro yabaye tariki 25/02/2014, ikaba yari yatumiwemo abayobozi batandukanye mu karere, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburengerazuba, General Mubarak Muganga, yavuze ko n’ubwo abo basore bateruye ngo bavugishe ukuri, iperereza rigaragaza neza gahunda ziba zabazanye mu Rwanda ndetse n’abo basanzwe bakorana mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byabaye ngombwa ko abo basore berekwa abayobozi bo mu karere ka Rutsiro kugira ngo bakuremo isomo, dore ko no mu bandi 13 bafashwe mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2013, bane bose bari abo mu karere ka Rutsiro.
General Mubarak yavuze ko bamwe muri abo basore bava mu Rwanda basezeranyijwe ko nibagerayo bazahabwa imirimo, ariko bamara kugerayo bigahinduka, bakinjizwa mu bikorwa bya gisirikari, bakabatoza barangiza bakagaruka bagatera za gerenade mu Rwanda, batitaye ku muntu wese zikomeretsa cyangwa uwo zihitana.
Bitewe n’uko bose ari bato, bari mu myaka 20 y’amavuko General Mubaraka yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu nk’abo bava ku musozi bakagenda, hanyuma abahatuye bakayoberwa aho uwo muntu yagiye.
General Mubarak yashimiye abaturage babona bene abo bantu mu bice basanzwe batabazimo bakagira uruhare mu gutuma bafatwa, bakabashyikiriza ingabo na zo zikabakoraho iperereza, gusa yongera gusaba abayobozi kurushaho kumenya uwinjira n’usohoka mu mudugudu, aho agiye ndetse na gahunda agiyemo.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|