Rutsiro : Abasore batatu bafunze bazira ubujura
Abasore batatu bakomoka mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro biyemerera ko mu cyumweru gishize bibye ibicuruzwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye mu iduka no mu nzu itunganya umusatsi iherereye mu isanteri ya Gisiza.
Ibikoresho bibye birimo ibyuma bya muzika, televiseri, amaradiyo n’amatelefoni, amafaranga agera ku bihumbi 180, lisansi, imyunyu, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye. Mu bikoresho bafatanywe harimo n’ijeki ibafasha gusenya amadirishya n’inzugi.
Abo basore batatu batawe muri yombi bashakaga kubigurisha bakabona amafaranga. Nubwo mu murenge wa Murunda hari hamaze iminsi havugwa ubujura, inzego zibishinzwe zarushijeho kubikurikirana nyuma y’uko abo bajura bibye uwitwa Damascene ucururiza muri iyo santeri ya Gisiza.

Hahise habaho igikorwa cyo gusaka abakekwagaho ubwo bujura maze bimwe mu byibwe bifatirwa mu ngo zabo. Muri icyo gikorwa cyo gusaka ingo zakekwaga hagiye hatahurwa n’ibindi bikoresho byibwe ariko ababitwaye ntibabasha guhita bafatwa.
Umwe muri abo basore yitwa Benimana Raphael w’imyaka 17 avuga ko ubusanzwe yigaga mu mwaka wa kane ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatoki. Mugenzi we witwa Hirwa Pacifique w’imyaka 17 we ngo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ariko yari yararivuyemo bitewe n’uburwayi.
Undi musore bafatanyije muri ubwo bujura nk’uko babyiyemerera ni uwitwa Mahoro Olivier w’imyaka 23 uvuga ko yize imyuga ariko akaba atarabona ubushobozi bwo gutangira gukora. Ni ubwa kabiri afungwa kuko mbere yaho na bwo yari yashyikirijwe inzego z’umutekano kubera urugomo.

Hari hashize amezi agera kuri abiri abaturage bo mu kagari ka Mburamazi, umurenge wa Murunda basaba ubuyobozi kubafasha gutahura abantu bamaze iminsi binjira mu mazu yabo bagatwara ibikoresho byo mu mazu ndetse n’ibiribwa. Abibasiwe cyane n’ubwo bujura barimo abakozi bo ku bitaro bya Murunda n’abo ku kigo nderabuzima cya Murunda.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rutsiro zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bakomeje gushakisha ibindi bimaze iminsi byibwa ndetse n’abakekwaho kubigiramo uruhare.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mana nyagasani uyu mwana ngo ni MAHORO ko ISE yapfuye ari umugabo, none yigize imbwa kweri? Burya koko nta kibyara hibyara intare n’ingwe!
Ariko uy mwana Mahoro si wa wundi wo kwa gahagamo i Murunda? ubu amaze kuba inyema bigeza aho?