Rutsiro:Abashumba 10 bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kwica umuntu

Abashumba baragirira mu ishyamba rya Gishwati bo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Nyabirasi ho mu Karere ka Rutsiro bivugwa ko bakubise umuntu agapfa none 10 muri bo bamaze gutabwa muri yombi na Polisi mu gihe abandi 4 bagishakishwa.

Uwishwe yitwa Gasura akaba yarishwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2015 ubwo abashumba 14 bamukubise ngo akitaba Imana.

Ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2015 umunani mu bakekwa ngo batawe muri yombi naho kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena 2015 hafatwa abandi babiri mu gihe bane bandi ngo bagishakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Tharcisse Niyonzima, avauga ko intandaro y’uru rugomo ari uko umushumba witwa Mugisha Eric yatewe ibuye mu mutwe n’abantu atazi ku wa 25 Gicurasi 2015 agikomereka ajyanwa ku ivuriro rya Nyabirasi naryo rimwohereza mu Bitaro bya Gisenyi kubera ko yakomeje gukomerezwa.

Ibitaro bya Gisenyi ngo na byo bbahise bimwohereza ku Bitaro bya Ruhengeri aza koroherwa ku wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2015 ari na bwo yagarukaga iwabo i Nyabirasi.

Ngo yagarukanye umujinya mwinshi avuga ko uwamuteye ibuye ari Gasura, umukozi warindaga ibirayi by’umuturage, ni bwo uyu Mugisha ngo yitabaje bagenzi be b’abashumba 13 bajya iwabo wa Gasura baramubura basangayo mwene nyina bamusaba ko yabereka aho mukuru we ari.

Ngo ababwiye ko atahazi batangiye kumukubita ahita ababwira ko akeka ko yaba ari mu Mudugudu wa Mushubi ahita ajya kuhabereka basanga koko ari ho ari.

Niyonzima Tharcisse yakomeje agira ati "Bamaze kumugeraho aho yari ari, basanze ari kumwe na abagenzi be bararirana ibirayi mu mirima batangira kubakubita ariko bagenzi be kuko batashakishwaga cyane bahise biruka bajya gutabaza abaturage, baje basanga yabaye intere bagerageje kumujyana kwa muganga apfira mu nzira.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu ho mu Murenge wa Kivumu abandi bakaba bakomeje gushakishwa.

Mbarushimana Cisse Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka