Rutsiro: Abanyeshuri batanu bafunzwe bazira kwiba mudasobwa n’ibitabo
Abanyeshuri batanu biga ku kigo College de la Paix mu karere ka Rutsiro bari mu maboko ya police, nyuma yo gufatanwa mudasobwa ngendanwa. Tariki 16/06/2012, kuri icyo kigo habaye ubujura hibwa mudasobwa n’ibitabo.
Abibye ibyo bikoresho bamennye idirishya ry’inzu y’isomero biba iyo mudasobwa yari iy’ushinzwe isomero ry’ishuri; nk’uko abanyeshuri babitangaza.
Abo banyeshuri kuri sitatiyo ya police ya Gihango ni abana b’abahungu barimo umwe wiga umu mwaka wa mbere, batatu biga mu mwaka wa kabiri undi umwe wiga mu mwaka wa gatanu. Abanyeshuri bemera ko bibye mudasobwa ariko bagahakana ko bibye ibitabo 20 bashinjwa.
Nkuko aba banyeshuri babitangaje ngo bamennye idirishya, banyuzamo umwana umwe babonagako ari muto. Ifatwa ry’aba bana ryabashije kumenyekana nyuma yaho umwe muri bo ikirahuri cyamutemye, baza gusangaho amaraso bityo barebye baza gusanga ari umwe mu bibye.
Aba banyeshuri batangaza ko nubwo aribo bafatanywe iyi mudasobwa, n’umukozi wari ushinzwe gushomba umucanga awuzana mu kigo nawe yari abiri inyuma. Bamaze kwiba iyo mudasobwa bayijyanye aho uwo mukozi yari acumbitse ariko we ntaratabwa muri yombi; aracyashakishwa.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, abazamu babiri bo kuri icyo kigo: Evariste Hafashimana na Michel Ndahimana bahise barekurwa.
Védaste Nkikabahizi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|