Rutsiro: Abantu bane bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Abantu bane bo mu Karere ka Rutsiro bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, abandi batatu barakomereka ubwo bari mu bikorwa byo gucukura binyuranyije n’amategeko kuko ikirombe bacukuragamo cyari gifunzwe, nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Abacukura amabuye bagirwa inama yo kwirinda kubikora mu buryo butemewe (ifoto yo mu bubiko)
Abacukura amabuye bagirwa inama yo kwirinda kubikora mu buryo butemewe (ifoto yo mu bubiko)

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence yemeje ayo makuru yamenyekanye ku wa 30 Kamena 2020 mu masaha ashyira umugoroba, bikaba bivugwa ko abo baturage baba barapfuye mu masaha ya mbere ya saa sita.

Avuga ko ikirombe kitabaguyeho ahubwo bacukuraga ahantu hashobora kuba harimo Gaz ikaba ari yo yatumye babura umwuka bagapfa, icyakora hari batatu bakirwariye kwa muganga.

Agira ati "Ntabwo ikirombe cyabaguyeho amakuru duhabwa n’abaturage ni uko abapfuye babuze umwuka, bamwe barapfa abandi bakomeza kwirwanaho ubu bakomeretse bajyanywe kwa muganga".

Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari andi makuru y’uko abapfuye n’ubundi baba ari abakozi ba Kompanyi ya METHACHEM biyibye bakajya gucukura kandi bari barahagaritswe kubera ko badafite ibyangombwa.

Ku bijyanye no kuba abaturage bacukuraga baba bakingiwe ikibaba n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ngo nibigaragara, ababigizemo uruhare bose baraza kubikurikirabwaho kuko hatangiye iperereza.

Agira ati, "N’iyo yaba ari umukozi w’akarere yakurikiranwa kandi bikamugiraho ingaruka zirimo no kuba yakwirukanwa, iriya kompanyi na yo twasabye inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo niba bakora binyuranyije n’amategeko bakurikiranwe".

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko kuba abaturage bagiye mu bucukuzi bitemewe ari ukwihemukira kuko nk’abo bahaburiye ubuzima kandi bakaba ntacyo bakimariye imiryango yari ikibakeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooooh, Imana ibakire mu bayo kdi ifashe imiryango yagize ibyago muri ibi bihe bitaboroheye ari nako tugerageza kwirinda kujya ahashyira ubuzima bwacu mu bibazo

Albert Niyonizeye yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka