Rutsiro: Abagabo batatu barashakishwa bacyekwaho gusambanya umugore
Abagabo batatu barashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gucyekwaho gusambanya umugore mu ijoro rya tariki 23/09/2014 mu ishyamba rya Gishwati mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro.
Uyu mugore yari avuye gupakiza amakara nyuma agahamagara umumotari ngo amucyure nyuma bageze mu nzira basanga igiti mu muhanda bagihagarara babona abantu batatu bahita bababwira ngo bicare hasi, baricara babambura ibyo bafite byose.
Nyuma bahise babambura ubusa bose umumotari baramubwira ngo agende umugore bamujyana mu ishyamba babiri muri bo bahita bamusambanya.
Nyuma bahise bamwohereza bamubuza kubivuga nibwo yahise ajya mu itaro bya Murunda kwisuzumisha ngo arebe ko nta ndwara bamwanduje ariko asanga ni muzima abaganga ariko bamuhaye imiti imurinda kuba yasama cyangwa ngo yandure izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umuganga w’ibitaro bya Murunda ari naho yagiye kwisuzumisha Eugene Nilingiyimana yatangaje ko iyo ihohotera rishingiye ku gitsina ribaye bihutira gufasha uwo ryakorewe kumusuzuma kugirango bamufashe kumenya niba nta ndwara yanduye bakamuha n’imiti yamurinda kwandura izidahita zigaragara.
Uyu muganga yatangaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina rishobora gutuma uwarikorewe azinukwa imibonano mpuzabitsina yaba uwo bashakanye cyangwa niba atarashaka akazinukwa igitsina kinyuranye n’icye ku buryo bishobora no kumuviramo kudashaka.
Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kigeyo, Nzaramba Felix, yatangaje ko aya makuru bahise bayamenya ndetse n’abaketswe bakaba bashyikirijwe polisi.
Abafashwe ni abashumba batandatu bakaba bafashwe hakurikijwe amasura y’abo umumotari n’uwo mugore bagaragaje ko babonye muri uwo mugoroba ariko hari abandi batatu bagishakishwa.
Muri iryo shyamba ngo ntihari haherutse kubera urugomo urwaherukaga ngo rwabaye mu myaka 10 ishize ubwo abantu batangiraga umugabo abakamukubita hafi yo kumwica. Ubu ngo hafashwe ingamaba ko kuri uyu wa gatanu bazakora inama y’umurenge abantu bakajya bahakora irondo buri munsi.
Nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ufashe undi ku ngufu arengeje imyaka 18 ahanishwa igifungo hagati y’imyaka 7 na 25 mu gihe iyo uwafashe ku ngufu atagejeje imyaka 18 uwamufashe ahanishwa gufungwa burundu.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Arko ubu abantu babaye bate? kunyurwa byarangiye