Rutare: Ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kubyara umwana akamwica

Antoinette Uwamahoro wo mu kagari ka Ngange mu murenge wa Muko, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutare mu karere ka Gicumbi, nyuma yo kubyara umwana agahita amuta mu mukoki.

Iyo nkuru yamenyekanye kuwa Kane w’iki cyumweru dusoza, ubwo nyirakuru witwa Viviane Mukantungura yamubonye nta nda afite kandi aziko yaratwite yamubaza undi akamusubiza ko atazi uko byagenze.

Nyirakuru yahise atabaza abaturanyi batangira gukubita Uwamahoro kugira ngo avuge aho yashyize umwana yabyaye.

Abonye ko bikomeye ajya kubereka aho yamutabye nyuma yo kumubyara, nk’uko byemezwa n’umwe mu nkeragutabara zatabaye rugikubita.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Uwamahoro yatangaje ko yahisemo kubyara umwana agahita amwica, akamutaba mu mukoki, kubera ko uwamuteye inda yamwihakanye asanga atabasha kuzamurera.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo wabyaye umwana akamwiyicira ntabwo igise cyari cyamuriye.uwamuha gushaka akamara deux ans atarasama ngo urebe uko yifata.ngo ntiyari kubona ibyo kumutunga? n’inyoni zo mu kirere zibaho ntizihinga ntizinabiba nkaswe umuntu utari ikirema, n’uwo mukecuru yari kurera iyo nzirakarengane.abandi barababuze nawe ngi igisubizo ni ukwica icyi Imana imuhaye. ni inyangabirama

umutesi yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Uwo Mukobwa nawe numugizi wa nabi kabisa agomba guhanwa kuko kudahana uwo mwicanyi byaba arukorora ababi. ubutabera nibufate ibyemezo kubantu nkabo.

sammy yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

biteye agahinda kubona ukuntu hari abajya kwiba impinja mu bitaro barabuze urubyaro mu gihe abandi babaniga bagata mu mikokwe.ni nde utazi uburyo igitambambuga gishimisha?mbega kubura ubumuntu!

jozef yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka