Rutare: Afungiye gukubita nyina akamukomeretsa bikabije

Umusore witwa Nzitakuze Ildephonse wo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi ikorera muri uyu murenge azira gukubita nyina ikibando mu mutwe akamukomeretsa bikabije.

Uyu musore ngo yakubise nyina mu ijoro rishyira ku wa 25/2/2014 amukomeretsa mu mutwe bikomeye kuburyo umubyeyi we yahise agezwa ku kigo nderabuzima cya Rutare kubera ko yararimo avirirana amaraso menshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare Karyango Elise atangaza ko abari baraye irondo batabaye bumvise induru muri urwo rugo ndetse basanga uko kurwana kwabanjirijwe n’intonganya zishingiye ku masambu.

Uyu Nzitakuze Ildephonse we avuga ko icyatumye akubita nyina ngo ari umujinya w’uko mama we yari amubwiye ko atazamuha ubutaka ngo kuko amwitwaraho nabi.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka