Rusizi: Yivuganywe n’inkuba ari gutera imboga

Umwana w’imyaka 19 witwa Nyirahagenimana Claire yishwe n’inkuba ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 22/11/2013 mu kagari ka Kacyangugu mu murenge wa Kamembe ubwo yari ari mu murima ari gutera imboga.

Muri ayo masaha hagwaga imvura nkeya idakanganye bituma uyu mwana yikomereza akazi mu mwanya muto ageze munsi y’igiti cya avoka akiri muri icyo gikorwa nibwo inkuba yamukubise ako kanya ahita yitaba Imana.

Nyuma y’akanya gato inkuba imaze gukubita abaturanyi baho uwo mwana yakoraga basohotse hanze basanga inkuba imaze gukubita ariko nta bundi butabazi bagikoze kuko umwuka wari waheze, bahise bahamagara nyirabuja bahita bajyana umurambo ku bitaro.

Uyu mwanya yari asanzwe akora akazi ko mu rugo akaba akomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba ariko akaba yakoreraga mu karere ka Rusizi, ngo ntiyagiraga ababyeyi bombi ndetse n’abavandimwe.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zafashe umurambo w’uyu mwana zimujyana mu bitaro bya Gihundwe kugirango ukorerwe isuzuma, Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka