Rusizi: Yivuganywe n’inkuba agiye gutora avoka mu mvura

Umugore witwaga Nyirabana Esther w’imyaka 28 wari utuye mu murenge wa Kamembe , akagari ka Cyangugu yakubiswe n’inkuba ahita ashiramo umwuka ubwo yari agiye gutoragura imbuto za avoka zamanurwaga n’umuyaga mu mvura nyinshi yaguye aho yari atuye.

Uyu nyakwigendera, yari umwe mu bahejejwe inyuma n’amateka wari utuye mu murenge wa Kamembe. Abaturanyi baravuga ko yari asanzwe ari umukene atunzwe no gusabiriza.

Ubwo imvura yagwaga irimo n’umuyaga mwinshi, yabonye imbuto za avoka zamanurwaga n’umuyaga asohoka yiruka ajya kuzitoragura, ariko akigera mu nsi yigiti inkuba ihita imukubita agwa aho ahita ashiramo umwuka ako kanya agwa aho.

Uyu nyakwigendera ariko yari ahetse umwana we, nyamara ariko uwo mwana ntiyagira icyo aba. Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa undi muntu yivuganywe n’inkuba ubwo yari yugamye munsi y’igiti mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi.

Kuva icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwari bwatanze ubutumwa bubuza abantu kujya munsi y’ibiti mu gihe imvura igwa.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Yazize inda ye no kuvunira ibiti mu matwi. Ariko kandi umunsi nawo ntirengwa da. Gusa Imana imwakire mu bayo.

me2awards yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka