Rusizi: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wa mukuru we

Umugabo w’imya ka 23 wo mu murenge wa Mururu mu kagari ka Tara yafashwe saa mbiri z’ijoro kuwa 25/11/2013, ashinjwa gusambanya umwana wa mukuru we yareraga w’imyaka 6.

Ibi byatangajwe n’umugore we bashakanye aho yahamagaye inzego z’umutekano ngo zize kureba ayo mahano umugabo we yakoreye uwo yakwita umwana we dore ko ariwe wamureraga nyuma yuko ababyeyi be bitabye Imana.

Uyu mugabo nubwo yafashwe n’inzego z’umutekano ntiyemera ibyo umugore we amushinja avuga ko ari gushaka kumufungisha kubera ko ngo amwanga, avuga ko ngo bahorana amakimbirane mu rugo rwabo aho ngo uwo mugore we ahora yahukana akongera akagaruka.

Uyu mugabo yashikirijwe inzego z’umutekano kugirango hakorwe isuzuma kuri uwo mwana bityo nibasanga yarabikoze koko abihanirwe n’amategeko.

Abaturage bari bahuruye ubwo uyu mugabo yafatwaga bavuga ko iby’iki gihe ari amayobera aho kubona umuntu afata umwana we bakavuga ko ari imperuka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka