Rusizi: Yakubiswe n’abagizi ba nabi bamusiga ari intere
Ngirinshuti Leopord w’imyaka 70 wo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yahuye n’igico cy’abagizi ba nabi baramukubita bamusiga ari indembe ubwo yari avuye gucuruza ahagana saa tatu z’ijoro mu ijoro rishyira tariki 29/11/2013.
Uyu musaza usigaranye akuka gake yatoraguwe n’umuhungu we ahagana saa saba z’ijoro ubwo yari agiye kumushaka kuko bari babonye yatinze gutaha.
Aba bagizi ba nabi bataramenyekana bakubise uyu musaza bagamije kumwica kuko ngo babonaga ko ashobora kubamenya nyuma yo kumwambura amafaranga ye gusa ikigaragara nuko basize bazi ko bamwishe kuko bamutemaguye umubiri wose mu buryo bukabije akaba ari muri koma.

Uyu musaza ari gukurikiranywa n’abaganga kugirango barebe ko yakira naho abagizi ba nabi bari gushakishwa n’inzego z’umutekano kugirango batabwe muri yombi, gusa birakekwako ari abantu bo hafi aho bari basanzwe bamuzi neza.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi 3 gusa abagizi ba nabi bahitanye undi mugabo mu murenge wa Bugarama bamuziza ko yabamenye nyuma yo kumwiba aho yarindaga izamu, gusa ababo barafashwe kandi bemera ko aribo bamwishe.
Nkuko tubitangarizwa n’inzego z’umutekano ubu bugizi bwa nabi ngo bwari bumaze iminsi butagaragara muri aka karere bakaba basaba abaturage gukangukira amarondo agakorwa neza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri birababaje cyane.abagizi banabi nkabo bakwiye gukurikiranwa bagafatwa kandi bagahanwa.ubuse umusaza wimyka 70 baramuhora iki?imana iufashe ave murikoma akire.