Rusizi: Yagwiriwe n’ikirombe acukura zahabu ahatemewe ahita yitaba Imana

Umugabo w’imyaka 44 witwa Ribanje yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana mu gitondo cya tariki 15/03/2014, mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi. Uyu mugabo ngo yari kumwe na bagenzi be bacukura zahabu mu buryo butemewe n’amategeko mu mugezi wa Rubyiro.

Aba bagabo bacukuraga icyo kirombe ari benshi ariko ubwo cyagwaga bagenzi ba nyakwigendera ngo bahise biruka babasha kurokoka.
Ngendahayo Jean Bosco uyobora umudugudu wa Nkanga ibyo byago byabereyemo avuga ko bari barabujije abacukuzi kwishora mu birombe nta byangombwa bibemerera gucukura ariko ngo bahengera abayobozi badahari bakabyirohamo ari nayo mpamvu bagenda bahura n’impanuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Rukazambuga Gilbert, avuga ko babujije abaturage gucukura kuko bitemewe n’amategeko ariko ngo barihisha bakarenga ku mategeko, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mibirizi gusuzumwa.

Umuyobozi w’umudugudu ndetse n’umurenge batanga inama zo gukomeza kubuza abaturage kwishora mu bikorwa bibazanira ingaruka z’uruphu kuko bituma abaturage bahaburira ubuzima n’igihugu kikahahombera.

Aha kandi bavuga ko amafaranga ashora abaturage mu rupfu ntacyo amaze bakabagira inama yo gukora indi mirimo ibyara inyungu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

agire iruhuko ridashira, ubuse disi yari afit ubwishingizi, twizereko banyirukubakoresha baba barabatangiye ubwinshingizi bw’umukozi bw’impanuka kuburyo haricyo umuryango we uzabona

shyaka yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka